IGIHE

Nifuzaga ko mama n’iyo yagenda azanezezwa n’uko yasize nkijijwe- DJ Bob nyuma yo kubatizwa (Amafoto)

0 4-06-2026 - saa 23:36, Nsengiyumva Emmy

Ndayishimiye Jean Bosco wamamaye nka DJ Bob yabatijwe mu mazi menshi, ahamya ko ari urugendo rw’imyaka itatu yari amaze avugurura umubano we n’Imana nyuma y’igihe kinini yabayeho nk’umugenga w’ubuzima bwe.

DJ Bob wari usanzwe yarabatirijwe muri Kiliziya Gatolika, yabatirijwe mu Itorero Truth Goshen Ministry kuri uyu wa 4 Kamena 2026.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, DJ Bob yagize ati “Ni urugendo nari mazemo imyaka itatu, naje gufata icyemezo cyo kwiyunga n’Imana nyuma y’imyaka myinshi narigize umugenga w’ubuzima bwanjye, twanyuze muri byinshi binezeza satani, iki ni igihe ngo umuntu anezeze n’Imana.”

Ubwo yari abajijwe icyatumye afata icyemezo cyo gukizwa, DJ Bob yagize ati “Ntabwo navuga ngo hari ikintu kidasanzwe cyabaye, ahubwo ni ibintu narimaranye igihe kuko iwacu twese turakijijwe. Mama wanjye arakijijwe ndetse na bashiki banjye ni uko. Rero nanjye numvaga ngomba kubatizwa nibura na mukecuru yazitahira akazagenda anezerewe kuko nakiriye Kristu nk’umwami n’umukiza.”

DJ Bob yavuze ko mu by’ukuri nta kibazo kidasanzwe cyatumye yemera gukizwa akaba yanabatizwa mu mazi menshi ahubwo ari icyemezo cye yafashe nyuma yo kubona ko igihe cyari kigeze.

Uyu mugabo ni umwe mu bibukirwa ku ruhare rwe mu kumenyekanisha indirimbo za benshi mu bahanzi babaye ibyamamare mu myaka yo hambere ubwo ikoranabuhanga ryari ritarasakara mu Rwanda.

DJ Bob yabatijwe mu mazi menshi
Ubwo DJ Bob yabatizwaga mu mazi menshi mu 'Itorero Truth Goshen Ministry'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza