Bull Dogg uri mu baraperi bakomeye mu Rwanda ndetse akaba ari no mu batangije itsinda rya Tuff Gangz ryakunze gushinja Riderman kugambanira injyana ya Hip Hop, yamugarukiye asaba na bagenzi be kumwigiraho.
Ibi Bull Dogg yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yari abajijwe uko yaje kwisanga arapa mu zindi njyana, nyamara mbere yaranengaga Riderman ngo avanga injyana.
Aha Bull Dogg yavuze ko ibyo bahoraga bashinja Riderman byari bishingiye ku kutamenya, kuko uyu muraperi yabatanze mu kibuga, bityo ko icyo yakoze ari umuvuno yabatanze.
Ati "Reka nkwereke, Riderman ni mukuru wanjye mu muziki. Ahubwo yari yararebye mbere, adutanga umuvuno. Akenshi iyo umuntu agutanze ikintu ugira agashaza, ariko ni umuhanzi waje mbere, hari ibyo aba yarabonye."
Bull Dogg ahamya ko aho kugira ngo bagenzi be babigire ikibazo, ahubwo bakabaye bigira kuri izo mpinduka, na bo bakaziyoboka mu gihe babona byungukira ababikora.
Ati "Niba uri umunyeshuri mwiza, ahubwo uzi kureba cyangwa gukopera, wowe reba uvuge uti ’Kuki uriya abikora bigashoboka? Andusha iki’?"
Uyu muraperi ahamya ko abaraperi bagenzi be bakwiye guhindura imitekerereze, aho guheranwa n’amateka bakareba icyazana impinduka mu buzima bwabo.
Yifashishije amagambo y’abahanga, agira ati "Biragoye kubana n’umuntu udahindura ibitekerezo kurusha kubana n’umuntu udahindura imyenda."
Bull Dogg akomeje ibikorwa by’umuziki, yibanda ku gukorana na barumuna be mu muziki. Aherutse gusohora indirimbo nshya ’Squad ya 1’ yakoranye na Zeo Trap.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!