IGIHE

Ni icyuya cy’akazi twakoze- The Unit ku kwisanga mu ndirimbo ‘Reka mbeho’ ihuriwemo n’ibyamamare

0 15-09-2026 - saa 22:20, Nsengiyumva Emmy

Abagize itsinda The Unit bemeje ko kwisanga Riderman yabiyambaje mu ndirimbo ‘Reka mbeho’ ari umusaruro w’icyuya bamaze kubira mu muziki bakorera mu mahanga no kudacika intege.

Iyi ndirimbo, umuntu atatinya kuvuga ko aba baraperi ari bo bato bayirimo, ihuriyemo abahanzi barimo Riderman, Bull Dogg, Ish Kevin, Papa Cyangwe na Juno Kizigenza.

Mu kiganiro na Pacifique Noheli, umwe mu bagize iri tsinda uzwi nka NP, yavuze ko kwisanga muri iyi ndirimbo ari umusaruro w’icyuya bamaze kubira mu myaka mike bamaze mu muziki.

Ati “Ntekereza ko mu bahanzi bakorera muri Diaspora turi mu bagerageza guhozaho. Ntabwo biba ari ibintu byoroshye, ariko turagerageza. Riderman ni umwe mu bahanzi twakoranye muri urwo rugendo, rero byashoboka ko yanyuzwe n’impano yacu, bituma atwemerera kwisanga muri iyi ndirimbo ye nshya.”

NP yavuze ko ari inzozi za buri muhanzi uri kuzamuka gukorana n’abahanzi bafite amazina akomeye nk’abo bahuriye mu ndirimbo ‘Reka mbeho’, avuga ko kuba barahawe uyu mwanya byabateye imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Ati “Ibi ni ibintu bidutera imbaraga zo gukora cyane ku buryo tutazatenguha Riderman watwizeyemo ndetse n’abandi bahanzi bari muri iriya ndirimbo.”

Mu myaka ibiri ishize ni bwo abagize itsinda The Unit risanzwe rikorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye na Riderman indirimbo ‘Indi Ntambwe’, bahita banubaka ubucuti kuva icyo gihe.

Ku rundi ruhande, bafite n’izindi ndirimbo zirimo ‘Legacy’ bakoranye n’abahanzi Green P, Diplomat na Bull Dogg, ‘Forever’ bakoranye na Gisa Cy’Inganzo n’izindi nyinshi.

Abagize itsinda rya The Unit bishimiye kwisanga mu ndirimbo 'Reka mbeho' bahuriyemo n'abarimo Riderman, Bull Dogg, Ish Kevin, Juno Kizigenza na Papa Cyangwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza