IGIHE

Imbamutima za P Fla kuri King James bitegura guhurira ku rubyiniro (Video)

0 11-07-2026 - saa 18:10, Nsengiyumva Emmy

P Fla yashimiye King James ukimuzirikana nyuma y’imyaka irenga icumi bakoranye indirimbo ‘Nisubiyeho’, avuga ko ari kimwe mu bimugaragariza itandukaniro rye n’abandi bahanzi.

Ibi P Fla yabigarutseho ubwo IGIHE yamusangaga mu myitozo y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki, aho bitegura kuzaririmbana indirimbo ‘Nisubiyeho’.

Ubwo yabazwaga uko yakira kuba King James akimuzirikana nubwo hashize imyaka irenga icumi bakoranye indirimbo, P Fla yavuze ko ari kimwe mu bintu bitandukanya uyu muhanzi n’abandi.

Ati “Ni urukundo. Si we wenyine twakoranye indirimbo, hari n’abandi, ariko ni ho atandukaniye n’abandi kuko hari bamwe usanga batakwibuka abo bakoranye.”

P Fla yavuze ko usibye kuba King James agira umutima wo kwibuka abo bakoranye, yanashoboraga gukora iki gitaramo atamwiyambaje kandi ntihagire n’umuntu ubimubaza.

Ati “Uretse kuba agira umutima uzirikana, ni umuhanzi ufite indirimbo nyinshi zakunzwe ku buryo n’iyo atampamagara nta muntu wabimubaza. King James ni umuhanzi ufite indirimbo nyinshi abantu bazi ku buryo yaziririmba ubuzima bugakomeza. Rero kuri njye binyereka ko ari umuhanzi uzirikana kandi ufite umutima mwiza.”

P Fla ni umwe mu bahanzi bategerejwe mu bitaramo bya King James biteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 1 na 2 Kanama 2026, aho uyu muhanzi azaba afatanya n’abakunzi be kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 amaze mu muziki.

Amatike y’umunsi wa mbere w’igitaramo cya King James yashize mu minsi itatu gusa akigera ku isoko, ibyatumye ashyiraho umunsi wa kabiri w’iki gitaramo nabwo amatike akaba ari kugana ku musozo.

Niba ushaka kugura itike y’igitaramo cya King James wanyura hano

P Fla yavuze ko ku bwe asanga King James ari umuhanzi ugira umutima uzirikana
P Fla yemeza ko King James yashoboraga gukora igitaramo cye atamwiyambaje kandi ntihagire n'ubimenya, amushimira kuba agifite umutima uzirikana
P Fla ari kwitozanya na King James bitegura ibitaramo by'uyu muhanzi bitegerejwe ku wa 1-2 Kanama 2026
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza