IGIHE

Nel Ngabo yerekeje muri Canada

0 24-09-2026 - saa 21:12, Nsengiyumva Emmy

Nel Ngabo yerekeje muri Canada, aho yitabiriye igitaramo ‘Beyond Borders’ yatumiwemo n’abarimo Element EleéeH, Kevin Kade na DJ Brianne, kizabera mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026.

Ku mugoroba wo ku wa 24 Nzeri 2026 ni bwo Nel Ngabo yerekeje muri Canada, ari kumwe na Ishimwe Clement, umuyobozi wa KINA Music basanzwe bakorana bya hafi ndetse akaba n’umujyanama we.

Muri iki gitaramo, Nel Ngabo azahurira ku rubyiniro na Element EleéeH, Kevin Kade na DJ Brianne. Aba bahanzi kandi bazataramira mu Mujyi wa Montreal ku wa 3 Ukwakira 2026.

Uru rugendo rwaje nyuma y’uko muri Kanama uyu mwaka Nel Ngabo yari yagiye gutaramira i Burayi, aho yahuriye na Kivumbi King n’Umunya-Nigeria C Kay mu iserukiramuco ‘AfrOstrava 2026’ ryabereye muri Repubulika ya Tchèque.

Nel Ngabo yaherukaga muri Canada mu 2022, ubwo yitabiraga ibitaramo bitandukanye, birimo icyabereye mu Mujyi wa Ottawa. Ni ubwa kabiri agiye gutaramira muri uyu Mujyi nyuma y’imyaka ine.

Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda, aho amaze imyaka irindwi awukora. Aherutse kandi gutangaza ko ari gutekereza uko yakora igitaramo cye bwite.

Yatangiye umuziki mu 2017, impano ye iza gushimwa na KINA Music mu 2019, birangira asinyishijwe muri iyi nzu. Kugeza ubu amaze kuyikorera album eshatu bwite, ndetse na ‘Vibranium’ yakoranye na Platini.

KINA Music ibarizwamo abandi bahanzi barimo Zuba Ray na Butera Knowless, mu gihe inakorana n’abarimo Platini na Tom Close.

Nel Ngabo yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Muzadukumbura’, ‘Solo’, ‘Mutuale’, ‘Imyaka 3 Rmx’, ‘Zoli’ n’izindi.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cy'aba bahanzi yatangiye gushira ku isoko
Nel Ngabo asubiye muri Canada nyuma y'imyaka ine avuyeyo
Nel Ngabo ubwo yari yerekeje muri Canada
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza