Rwangabo Byusa Nelson ukoresha mu muziki amazina ya Nel Ngabo yagaragaje ko Aline Gahongayire bafitanye isano ari umwe mu bagize uruhare rukomeye kugira ngo yinjire muri Kina Music ya Ishimwe Clement.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE agaruka ku mishinga afite muri iyi minsi mu muziki we.
Uyu musore uheruka gushyira hanze album ye ya mbere umwaka ushize yise ‘Ingabo’ avuga ko hari byinshi yize nyuma yo kuyikora ndetse bizamufasha mu gutegura iya kabiri ari gukoraho.
Ati “Album ya mbere nari nkiza mu muziki. Hari hakirimo ibyo kwiga byinshi. Hari ibintu byinshi nigiye muri Kina Music birimo n’imyandikire y’indirimbo zanjye. Nagiye muri Kina Music nandika ku ruhande rumwe rugaragaza ibyishimo mu rukundo gusa, nka ‘Nzahinduka’ sinari kuyandika ‘Ya Motema’ n’izindi.”
Nel Ngabo avuga ko yinjiye muri Kina Music ubwo bashakaga umuntu uzi gukina filime ariko uzi no kuririmba no gucuranga. Icyo gihe yagiyeyo kuririmba no gucuranga aratsinda ariko bigeze ku cyiciro cyo gukina filime biranga.
Ati “Nagiye muri Kina Music mu 2018, hari ibintu bari bashyizeho byo gushaka abantu bazakina muri filime. Basabaga kuba umuntu azi gukina filime ariko azi kuririmba no gucuranga. Nagiyeyo icyiciro cyo kuririmba no gucuranga ndakirenga ariko gukina filime biranga. Nakomeje kujya nkorana n’undi musore wari inshuti akamfasha nkakora indirimbo.”
Yakomeje avuga ko nyuma Ishimwe Clement yaganiriye na Gahongayire agenda amwemeza ko Nel Ngabo ari umunyempano atazicuza naramuka amufashije.
Ati “Aline Gahongayire dufite icyo dupfana kuko ni mubyara wa mama wanjye. Ari mu bantu batumye njya muri Kina Music kubera ukuntu yabiganiriyeho na Clement, hari ukuntu umuntu uba wamubonye ariko ugakenera abantu bakwemeza ko ashoboye. Rero nyuma nibwo Clement yaje kumpamagara.”
Nel Ngabo avuga ko n’ubwo nta ndirimbo yari yakorana na Aline Gahongayire abiteganya mu minsi iri imbere.
Nel Ngabo ari gutegura album nshya ateganya ko izaba iriho indirimbo zirenga icumi. Yavuze ko ataramenya izina ryayo ariko nyina yamusabye ko na we yayimutura nk’uko iya mbere yayituye se.
Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Nel Ngabo
Reba indirimbo nshya ya Nel Ngabo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!