Abahanzi nyarwanda Nel Ngabo na Christopher Muneza bategerejwe ku rubyiniro mu gitaramo kiza kubera muri Rwanda Convention Canada, inama igiye guhuza Abanyarwanda batuye muri Canada, abandi bahatuye ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Christopher wari usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze kugera muri Canada. Nel Ngabo nawe ari muri iki gihugu.
Rwanda Convention Canada 2026 izamara iminsi ibiri, ku wa 10 no ku wa 11 Ukwakira 2026, ibere mu Mujyi wa Ottawa.
Ku munsi wa mbere, abazitabira bazahura n’abashyitsi, baganire ndetse basabane, mbere y’uko gahunda isozwa n’umugoroba wibanda ku muco nyarwanda. Ni muri ibyo birori Nel Ngabo na Christopher bategerejwe gutaramira abazitabira.
Ku munsi wa kabiri, hazibandwa ibiganiro bijyanye n’imiyoborere y’imiryango no kurebera hamwe ejo hazaza. Hateganyijwe kandi kwitabirwa n’abayobozi batandukanye baturutse mu Rwanda ndetse n’abasanzwe baba muri Canada.
Nel Ngabo aherutse kuva i Kigali yerekeza muri Canada, aho yari yagiye mu bikorwa by’umuziki, nyuma akomereza muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yataramiye ku wa 3 Ukwakira 2026.
Christopher we aherutse gushyira hanze album nshya yise ‘H2O’. Nyuma y’ibitaramo byo muri Canada, ategerejwe no muri Uganda, aho afite igitaramo giteganyijwe ku wa 6 Ugushyingo 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!