The Ben yahishuye ko indirimbo ‘Irya4’ ya Bruce Melodie yari yarayumvise mbere y’uko ishyirwa hanze, ahamya ko ari nziza ku buryo yizeye ko n’Abanyarwanda bari kuyikunda.
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro ‘The Choice’, ubwo yabazwaga niba yarumvise indirimbo ‘Irya4’ ya Bruce Melodie, mu gihe aba bahanzi bamaze iminsi bahanganye mu maso y’abafana.
The Ben yavuze ko yayumvise mbere y’uko ishyirwa hanze, avuga ko byashoboka ko yayumvise mu Ukuboza 2025.
Ati “Ku ‘Irya4’ nagize amahirwe yo kuyumva mbere yanyu, ndakeka ko ari mu Ukuboza 2025. Ni indirimbo nziza, uriya ni we Bruce Melodie.”
The Ben yakomeje avuga ko mu bintu yakundiye iyi ndirimbo harimo uburyo iteye amatsiko, ku buryo umuntu ayitangiye kuyumva kuyihagarika atarayirangiza bimugora.
Ati “Bruce Melodie, mu bintu mukundira ni uko akora ibintu bishimishije. Noneho nka Irya4, ni ihame ko ugomba kuyumva yose. Ntabwo wagera ku rya gatatu ngo ube uretse. Uriya ni we we, kandi nizeye ko Abanyarwanda bari buyikunde cyane.”
Ku ruhande rwa The Ben, na we aherutse gutangaza imishinga mishya y’umuziki irimo indirimbo yakoranye na Diez Dola ndetse n’indi yakoranye na Sat-B.
The Ben uri muri Canada, ategerejwe mu birori bizabera mu bwato mu Mujyi wa Toronto ku wa 27 Nzeri 2026, aho hazizihirizwa n’umunsi w’amavuko w’umuhanzi Kevin Kade.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!