IGIHE

Narapfuye ndazuka- Bahati wa Just Family yahishuye ko yigeze kurogwa

0 31-07-2026 - saa 10:02, Nsengiyumva Emmy

Bahati Makaca wamamaye mu itsinda rya Just Family yahishuye ko mu 2018, nyuma yo kuva mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, yarozwe amara imyaka ibiri arwaye.

Ibi Bahati yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yabazwaga ku bikunze kuvugwa ko mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda haba uburozi.

Yabajijwe iki kibazo kuko mu myaka ishize yigeze gutanga ubuhamya avuga ko mu muziki nyarwanda habamo uburozi. Icyo gihe yabivugiye mu Itorero rya Bishop Rugagi aho yari yagiye kwakira agakiza.

Nubwo yavuze ko ibyo yatangaje icyo gihe byari ukubeshya kuko byari "ikiraka", Bahati yavuze ko ibyo yavugaga bibaho n’ubwo uburyo yabivuzemo icyo gihe butari ukuri.

Ati "Icyo gihe byari ‘business’, ariko ntibikuraho ko ibyo navugaga bibaho. Riderman amaze iminsi atangaje ko bashatse kumuroga, nanjye namaze imyaka ibiri ndwaye ibyo nise uburozi."

Bahati yavuze ko nyuma yo kuva muri Primus Guma Guma Super Star mu 2018 yahise arwara, ibintu we yemeza ko byatewe n’uburozi, ndetse avuga ko yamaze imyaka ibiri yivuza mbere yo gukira mu 2020.

Ati "None se ntuzi ko bandoze nkamara imyaka ibiri ndwaye? Narapfuye ndazuka! Mu 2018 mvuye muri Primus Guma Guma Super Star narwaye ibyo nise uburozi imyaka ibiri. Nakize mu 2020. Niba abantu bakuroga bagamije kukwica, kujya kuraguza se urumva bisaba iki?"

Bahati yakomeje avuga ko nk’uko abantu benshi bemera ko Imana ibaho, bakwiye no kwemera ko Satani abaho kandi afite abayoboke, bityo ibikorwa nk’uburozi n’indi migenzo mibi na byo bikaba bibaho.

Bahati wa Just Family yahishuye uko yamaze imyaka ibiri arwaye ibyo yise amarozi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza