IGIHE

Muri Burkina Faso hahagaritswe amarushanwa y’ubwiza

0 9-06-2026 - saa 12:58, Nsengiyumva Emmy

Kuva ku wa 8 Kamena 2026, muri Bourkina Faso hagaritswe by’agateganyo amarushanwa y’ubwiza kugira ngo habanze gusuzumwe ndetse havugururwe uburyo ategurwamo.

Abayobozi b’iki gihugu bavuga ko iki cyemezo kigamije kurengera no guteza imbere indangagaciro z’umuco wa Burkina Faso, ndetse no guhuza ayo marushanwa n’amahame y’impinduramatwara ishingiye ku nyungu z’abaturage igihugu kirimo gushyira imbere.

Abakobwa bambikwa amakamba y’ubwiza ndetse n’abandi bitabira aya marushanwa ntibazongera kugaragara mu bikorwa byo kwiyerekana no guhatanira amakamba muri Burkina Faso kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Umuyobozi ushinzwe Umuco n’Ubuhanzi, Noélie Congo Salouka yavuze ko iki gihe cyo guhagarika amarushanwa kizakoreshwa mu gusuzuma no kuvugurura amategeko n’amabwiriza ayagenga hagamijwe gushyiraho uburyo bukomeye bwo kuyagenzura.

Yongeyeho ko mu gihe ibyo bizaba bitarakorwa, nta ruhushya ruzongera gutangwa rwo gutegura cyangwa gukora amarushanwa ayo ari yo yose y’ubwiza muri Burkina Faso.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’igihe imitegurire y’amarushanwa y’ubwiza muri iki gihugu ikemangwa cyane n’abatari bake.

Hari igice cy’abaturage cyayashinjaga gushyira imbere uburanga bw’abakobwa, aho kwita ku bindi birimo ubwenge cyangwa uruhare rwabo mu iterambere ry’umuryango.

Byongeye kandi abafatanyabikorwa n’abaterankunga bari bamaze kugabanuka cyane, ibintu byatumye abategura ayo marushanwa batangira guhura n’ibibazo by’amikoro.

Umuyobozi ushinzwe Umuco n'Ubuhanzi, Noélie Congo Salouka yavuze ko iki gihe cyo guhagarika amarushanwa kizakoreshwa mu gusuzuma no kuvugurura amategeko n'amabwiriza ayagenga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza