Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yakebuye urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, arusaba guharanira kuzikoresha neza ku buryo ababakomokaho batazigera baterwa ipfunwe n’ibyo bazikoreyeho.
Ibi Dr. Murangira yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko rw’i Musanze nyuma y’Umuganda wihariye wari ugamije ubukangurambaga mu kurwanya inzoga z’ibyuma.
Yanenze abasigaye bajya ku mbuga nkoranyambaga gutanga ubuhamya ku buzima banyuzemo.
Yabasabye kujya bagira ibanga ku bibazo byabo bwite, abibutsa ko ibyo bashyira kuri internet bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe kizaza.
Ati “Ntabwo imbuga nkoranyambaga zakorewe kujya kuvuga ibibazo byawe bwite. Hari ibyo waciyemo umwana wawe adakwiye kumenya [...] Internet ntijya yibagirwa. Ibyo ukoze byose ntuzi ubifite, ntuzi igihe azabigarurira n’igihe azabikoresha agushyira hasi [...] Muharanire gusiga umurage mwiza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ababakomokaho batazaterwa imfunwe n’ibyo wazikozeho.”
Muri iki kiganiro, Dr. Murangira B. Thierry yaboneyeho gukebura urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, arusaba kwirinda ibikorwa byaruviramo ibyaha.
Ati “Ibyo utakorera mu ruhame, kuki ujya kubikorera ku mbuga nkoranyambaga? Atukana bakamuhemba.”
Dr. Murangira yagaragaje ko hari uburyo urubyiruko rwabyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza, anaboneraho kubibutsa ko Leta ikora ibishoboka byose igashora amafaranga mu ikoranabuhanga kugira ngo rirusheho korohereza abakoresha imbuga nkoranyambaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!