IGIHE

Mugwaneza na Rugwiro: Bruce Melodie yazuye akaboze kuri Muyoboke na The Ben baguye mu ruhame

0 29-06-2026 - saa 23:13, Nsengiyumva Emmy

Bruce Melodie yongeye kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhiga ubutwari na The Ben n’inshuti ye, benshi bita umujyanama we, Muyoboke Alex, ababatiza amazina ashingiye ku nshuro bagiye bagwa mu ruhame.

Muyoboke Alex yaguye imbere y’abantu benshi mu Ukuboza 2025, ubwo yari yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cyateguraga igitaramo cya ’The New Year Groove’, cyabereye muri Car Free Zone i Kigali.

Mu minsi ishize na bwo The Ben yaguye ku rubyiniro ubwo yari ari gutaramira i Bugesera mu gitaramo cya ’Summer Country Tour’ cyabaye ku wa 27 Kamena 2026, akagwa hagati mu gitaramo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie yazuye akaboze, asetsa bamwe anashotora aba bombi, abita ’Mugwaneza na Rugwiro’, amazina yavuze mu buryo bwo kubagereranya n’uko bombi baguye.

Ati "Ku wa 4 Nyakanga 2026, gahunda ni ukugwirirana!",

Ni ubutumwa benshi bafashe nko gukomeza gushotora The Ben mbere y’igitaramo cya nyuma cya ’Summer Country Tour’ giteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu.

Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bikomereza i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, nyuma bibera i Bugesera ku wa 27 Kamena 2026. Biteganyijwe ko bizasorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Uretse Bruce Melodie na The Ben, ibi bitaramo binaririmbamo Bwiza na Kitoko.

Ni uku Muyoboke Alex yaguye imbere y'abantu mu kiganiro n'abanyamakuru cyo gutegura 'The New Year Groove' ibyatumye Bruce Melodie amubatiza Rugwiro
The Ben wabatijwe Mugwaneza, ubwo yari akigwa yabanje kwicara nawe ariseka ubundi abigira amafiyeri aririmba aryamye hasi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza