Bruce Melodie yongeye kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhiga ubutwari na The Ben n’inshuti ye, benshi bita umujyanama we, Muyoboke Alex, ababatiza amazina ashingiye ku nshuro bagiye bagwa mu ruhame.
Muyoboke Alex yaguye imbere y’abantu benshi mu Ukuboza 2025, ubwo yari yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cyateguraga igitaramo cya ’The New Year Groove’, cyabereye muri Car Free Zone i Kigali.
Mu minsi ishize na bwo The Ben yaguye ku rubyiniro ubwo yari ari gutaramira i Bugesera mu gitaramo cya ’Summer Country Tour’ cyabaye ku wa 27 Kamena 2026, akagwa hagati mu gitaramo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie yazuye akaboze, asetsa bamwe anashotora aba bombi, abita ’Mugwaneza na Rugwiro’, amazina yavuze mu buryo bwo kubagereranya n’uko bombi baguye.
Ati "Ku wa 4 Nyakanga 2026, gahunda ni ukugwirirana!",
Ni ubutumwa benshi bafashe nko gukomeza gushotora The Ben mbere y’igitaramo cya nyuma cya ’Summer Country Tour’ giteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu.
Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bikomereza i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, nyuma bibera i Bugesera ku wa 27 Kamena 2026. Biteganyijwe ko bizasorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Uretse Bruce Melodie na The Ben, ibi bitaramo binaririmbamo Bwiza na Kitoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!