Khalfan Govinda yatangaje ko agiye kumurika EP ye nshya yise ‘My Way’, ateganya gushyira hanze ku wa 10 Ukwakira 2026.
Avuga ko iyi EP izaba igaragaza impinduka mu muziki we, ndetse ikumvikanisha itandukaniro riri hagati ya Khalfan w’umusore n’uwo ari we nyuma yo kubaka umuryango.
Ibi Khalfan yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yasobanuraga ibijyanye n’iyi EP igizwe n’indirimbo zitandukanye, zirimo ‘Babiri Babiri’, yahuriyemo n’abahanzi barimo Davis D, Passy Kizito, Marina, Alto, Bull Dogg, Okkama, Papa Cyangwe, Social Mula na Uncle Austin.
Uretse iyi ndirimbo yahuriyemo n’abahanzi banyuranye, iyi EP iriho n’izindi ndirimbo nka ‘Sabine’, ‘My Way’, ‘Kuno Kuno’ na ‘Wine’.
Iyi ni EP ya mbere Khalfan Govinda agiye gushyira hanze kuva yashaka umugore, ndetse akaba n’umubyeyi.
Avuga ko kuba yarinjiye mu buzima bw’umuryango ari imwe mu mpamvu zatumye iyi mishinga igira umwihariko ugereranyije n’iyo yakoze mbere.
Ati “Kera nakoraga indirimbo nk’umusore, nkora umuziki nta byinshi nitayeho. Kuri ubu mfite ibyo kwitaho, mfite umuryango. Ntekereza ko hari indirimbo ntashobora gukora cyangwa amagambo ntaririmba, ariko nanone mfite inshingano zo gukora indirimbo itera ishema njye n’umuryango wanjye. Muri make, mugiye kumva umuziki utandukanya Khalfan w’umusore n’umugabo.”
Khalfan azamurikira abakunzi be iyi EP mu gitaramo kizabera ahitwa Bugesera DRoom ku wa 10 Ukwakira 2026. Ni ibirori biteganyijwe kwitabirwa n’abahanzi batandukanye bakoranye na we kuri uyu mushinga.
Khalfan Govinda ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Bipe’ yakoranye na Social Mula, ‘La Fin’, ‘Zimbarire’, ‘Uvutse Ni Inde’ na ‘We Made It’ yakoranye n’abarimo Marina na Jay C, ndetse n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!