Burikantu na Buringuni bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, batangije urubuga ruhuza abantu bashaka abakunzi, bahamya ko mu mezi abiri ashize barufunguye abarenga ibihumbi icumi bamaze kurwiyandikishaho mu gihe gito rumaze rukora.
Nyuma yo gutangiza uru rubuga, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batekereje ko rwaba ari urwo abantu bagiye kwigurishirizaho.
Nubwo badahakana ko hari abashobora kurugana bagamije kwigurisha, Burikantu na Buringuni bavuze ko atari cyo urubuga rwabo rugamije.
Buri Kantu yagize ati “Erega kwigurisha ntaho batigurishiriza, n’izi mbuga zose bakwirirwaho. Icyakora, icyo twarushingiyeho ni uguhuza abantu bashaka gukundana, ariko buri wese aba agomba kuba azi ikimujyanye. Ubaye ushaka kwigurisha, ni ibyawe.”
Aba basore bavuze ko kimwe mu bibashimisha ari uko uru rubuga rwahanzwe n’Abanyarwanda, by’umwihariko rukaba ari umusaruro w’ibyo bize kuko bize ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Buringuni yavuze ko batekereje uru rubuga mu rwego rwo gufasha abantu bifuza kubona abakunzi guhura. Yahamije ko mu gihe hari uwo bidakunze, uru rubuga rutanga amahirwe yo gukomeza gushakisha undi bashobora guhuza.
Ati “Ni urubuga rufunguye, uhuriraho n’abantu mukaganira. Uwo muhuje mukaba mwakundana. Ni nk’uko mwahurira mu rusengero cyangwa ahandi, ariko iyo mudahuje uramureka, hakaza abandi na we akabona abandi.”
Kugeza ubu, umuntu wifuza gukoresha uru rubuga abanza kwishyura 2000 Frw, mu gihe abakobwa bo kwiyandikisha ari ubuntu.
Basobanura impamvu bahisemo gutuma abakobwa biyandikisha ku buntu, Burikantu yagize ati “Byatangiye bose bishyura, tubona abakobwa ntibiyandikisha ari benshi. Twigira inama yo kubigira ubuntu, bahita baza ari benshi.”
Uretse abiyandikishije, Burikantu na Buringuni bahamya ko bishimira kuba hari abamaze guhurira ku rubuga rwabo ndetse batangiye urugendo rw’urukundo.
Aba basore bavuga ko kuba uru rubuga ari urw’Abanyarwanda bitanga amahirwe ku bafite ibyo batishimiye kuba bafite aho babariza ndetse bakabona abantu bahuje ibyo bifuza.
Banahise baburira abafunguye konti kuri uru rubuga bishora mu bikorwa by’amanyanga cyangwa kwiyitirira imyirondoro y’abandi, kuko ugaragaweho ibikorwa nk’ibi konti ye ihita isibwa.
Ikindi baburira abakoresha uru rubuga ni ukwitondera abantu bahuriraho, bakirinda kubizera mbere y’uko babanza guhura nibura rimwe, kandi na bwo bagahurira ahantu hizewe.
Burikantu yagize ati “Tuvugishe ukuri, Isi irimo abagome. Si byiza kwizera umuntu mutarahura. N’iyo mwaba mwahuriye ku rubuga, bisaba ko mubanza kumenyana mukanahura, ariko ku nshuro ya mbere na bwo mugahurira ahantu hizewe kandi hari umutekano.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!