Mu ijoro ryo ku wa 19 Nyakanga 2026 i Gahanga hasorejwe ‘Spinny&Friends Festival’, igitaramo cyari kimaze iminsi ibiri kibera mu Rwanda, cyateguwe na DJ Spinny uri mu bavanga imiziki bafite izina rikomeye muri Uganda.
Iki gitaramo cyatangiye ku wa 18 Nyakanga 2026, cyitabirwa n’abarenga ibihumbi 10 bari bateraniye ku kibuga cya Cricket i Gahanga, basusurutswa n’abahanga mu kuvanga imiziki ndetse n’abahanzi batandukanye.
Nyuma y’igitaramo cy’umunsi wa mbere, abari baguze amatike bahawe uburenganzira bwo kongera kuyakoresha no kwinjira ku munsi wa kabiri. Banahawe amahirwe yo gukurikira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wabereye kuri écran nini yari yateguwe aho igitaramo cyabereye.
Igice cya mbere cy’umukino kirangiye, Utah Nice yahawe umwanya wo gususurutsa abitabiriye igitaramo. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘My Mind’ yakoranye na Chriss Eazy, iri mu zikunzwe muri iyi minsi, yishimirwa n’abari aho.
Nyuma y’uko Espagne itsinze Argentine ikegukana Igikombe cy’Isi, DJ Alisha yahise ahamagarwa ku rubyiniro atangira kuvanga imiziki no gususurutsa abari bishimira intsinzi y’iyi kipe. Uyu mukobwa yagaragaje ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki, anabyinira abafana be.
DJ Alisha akimara kuva ku rubyiniro, MC Muyango yafashe umwanya wo gukomeza gususurutsa abari bitabiriye igitaramo mbere yo guhamagara Elijah Kitaka, wataramiye abakunzi be bari bateraniye ku kibuga cya Cricket i Gahanga.
Nyuma ya Elijah Kitaka hakurikiyeho Mike Kayihura, wari waherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi be. Mu minota 30 yari yahawe, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe, ashimisha abari bitabiriye iki gitaramo.
Miss Muyango yongeye kugaruka ku rubyiniro, ahamagara DJ Spinny wakiranywe urugwiro. Akimara gutangira kuvanga imiziki, yakinnye indirimbo za The Ben, na we ahita amusanga ku rubyiniro, bombi bafatanya gususurutsa imbaga mu gihe cy’iminota 45, mbere yo gusoza iki gitaramo.
Nubwo gahunda nyamukuru yari irangiye, hari abakunzi b’umuziki bari bagishaka gukomeza kwidagadura. DJ Spinny yakomeje kubavangira imiziki, ari na ko abashimira uburyo bitabiriye iri serukiramuco ndetse anabibutsa ko ‘Spinny&Friends Festival’ izagaruka ku wa 7-8 Kanama 2027.
Amafoto: Cyubahiro Key&Isaac Munyemana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!