IGIHE

Mu mafoto 130: UB40 Ft Ali Campbell yatanze ibyishimo i Kigali mu gitaramo cyitabiriwe n’abakuze (Amafoto)

0 9-06-2026 - saa 23:37, Nsengiyumva Emmy

Mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2026, UB40 Ft Ali Campbell riri mu matsinda afite amazina akomeye mu muziki w’Isi ryataramiye i Kigali, mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, icyakora bitandukanye n’ibindi bijya bibera muri iyi nyubako, iki cyitabiriwe n’abiganjemo abakuze mu myaka.

Aba bahanzi bageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa 9 Kamena 2026 bavuye muri Afurika y’Epfo aho bakoreye igitaramo mu Mujyi wa Cape Town ku wa 2 Kamena 2026.

Ku wa 4 Kamena 2026 aba bahanzi bataramiye mu Mujyi wa Durban mu gihe ku wa 6-7 Kamena 2026 bataramiye mu Mujyi wa Pretoria.

Byari biteganyijwe ko abagize itsinda rya UB40 Ft Ali Campbell bagera i Kigali ku wa 8 Kamena 2026 icyakora kubera akazi bari bamazemo iminsi basabye ko babanza kuruhuka bakahagera mu gitondo cyo ku wa 9 Kamena 2026.

UB40 ni itsinda ryashinzwe n’abasore bo mu Bwongereza bari inshuti mu 1978. Aba bakoze iyo bwabaga binyuze mu miziki yabo, UB40 iba itsinda rikomeye ku Isi.

Mu 2008 iri tsinda ryajemo umwuka mubi, uwitwa Ali Campbell arisezeramo kubera kutumvikana n’abarebereraga inyungu zaryo ndetse mu 2014 afata icyemezo cyo gushinga UB40 ye.

Icyo gihe abarimo Jimmy Brown, Robin Campbell, Earl Falconer na Norman Hassan bashinganye iryo yari avuyemo, banze ko atwara izina ryabo ari na byo byatumye Ali Campbell yita itsinda rye ‘UB40 Ft Ali Campbell’ ari na yo yakoreye igitaramo i Kigali.

Ali Campbell wari uyoboye abaririmbyi ba UB40, akimara kuva muri iri tsinda, abo barishinganye bamusimbuje umuvandimwe we Duncan Campbell wariyoboye kugeza mu 2021 ubwo yasezeraga kubera imbaraga nke z’umubiri we ahita asimbuzwa Matt Doyle.

Mu 2014 ubwo yashingaga itsinda rye, Ali Campbell yahise aryinjizamo Terence Wilson wamamaye nka Astro ndetse na Mickey Virtue na we waje kurisezeramo mu 2018. Astro yitabye Imana mu 2021.

Kugeza ubu UB40 igizwe n’abacuranzi barimo Jimmy Brown, Robin Campbell, Earl Falconer, Norman Hassan, Matt Doyle, Jahred Gordon, Gilly G, Matt Campbell, Martin Meredith, Ian Thompson na Laurence Parry.

UB40 yananyuzemo abandi nka Ali Campbell, Yomi Babayemi, Jimmy Lynn, Brian Travers, Mickey Virtue, Astro, Duncan Campbell.

Saa 18h40 ni bwo abashyushyarugamba bafatanyije na Nep DJs batangiye gushyushya abantu bake bari muri BK Arena cyane ko ari bwo kwinjira byasaga n’ibirimbanyije kuko n’abinjiye bari bari kwicira icyaka hanze ahacururizwa ibyo kurya no kunywa.

Saa 19h00 abantu bari batangiye kumva umuziki wa Nep DJs na bo batangira kwinjira nubwo bari bakiri bake ahabereye igitaramo.

Uraranganyije amaso mu bitabiriye iki gitaramo, wahitaga umenya imyaka iri tsinda rimaze mu muziki kuko abenshi ari abari mu myaka yo hejuru ya 30, ku rundi ruhande mu gihe mu bindi bitaramo usanga umurongo ari muremure aho abanyamaguru binjirira, kuri iyi nshuro ahinjirira imodoka ni ho hari hatonze umuremure.

Saa 19:26, MC Sonia uzwi nka Lady Bicu na Mukunzi Michel basubiye ku rubyiniro bongera gushyushya abantu bari bamaze kwinjira muri BK Arena.

Banaboneyeho umwanya wo gushimira Nep DJs bari bamaze umwanya batanga ibyishimo ku bantu bake bari bitabiriye iki gitatamo, bahamagara Nicolas Peks wari ufite umwihariko wo kuvanga imiziki anashyushya abantu.

Yaba Nep DJs na Nicolas Peks bibanze mu gucuranga imiziki yo mu myaka yo hambere, ibyashimishaga abatari bake bari muri BK Arena cyane ko benshi bari abo mu myaka y’abazi izo ndirimbo.

Indirimbo ziganjemo iza Bob Marley iyo zacurangwaga wumvaga amajwi aremereye muri BK Arena cyane ko abitabiriye iki gitaramo benshi bazizi ijambo ku rindi, iyitwa ’Three Little birds’ yari ibindi bindi.

Saa 20h07 ni bwo abashyushyarugamba bongeye kuzamuka ku rubyiniro, bashimira DJ Nicolas Peks wari umaze umwanya ashyushya abantu, bigeze saa 20:15 bahita bahamagara ku rubyiniro DJ Infinity.

DJ Infinity yazamukanye ku rubyiniro indirimbo ziganjemo izo mu myaka yo hambere ariko zitari mu njyana ya Reggae, ng’uwo Beyonce, Rihanna, Shaggy, Sean Paul n’abandi bamaze igihe mu muziki.

Uyu musore yagerageje gushyiramo indirimbo zigezweho nka ’Kikankane’ ahita yibwiza ukuri ko atari zo abafana bari muri BK Arena bumva ahita yisubirira mu zo mu myaka yo hambere.

Saa 20:35 DJ infinity yashimiwe akazi yari amaze akanya akora, kuva ubwo batangira gucuranga umuziki wiganjemo indirimbo ziri mu njyana ya Reggae ari na ko urubyiniro rutegurwa mu buryo bugaragara ko UB40 Ft Ali Campbell bitegura kujya ku rubyiniro.

Saa 21:09 itsinda rya UB40 Ft Ali Campbell ryageze ku rubyiniro abafana bose uko bakabaye bahita bigira hejuru, abari hanze barinjira kugira ngo bafatanye na bo kuririmba nyinshi mu ndirimbo zabo bihebeye zirimo “If it happens again”, "Big Love","One in Ten","Cherry Oh Baby" n’izindi nyinshi.

Ali Campbell waririmbiraga itsinda rye yanyuzagamo akaganiriza abafana babo, ati "Kigali ntabwo ndi kubumva!" Uko yavugaga atya ni ko abakunzi babo bamwikirizaga mu majwi aranguruye kugira ngo abumve.

Ku rundi ruhande, Ali Campbell yaririmbaga indirimbo nke agaha umwanya bagenzi be bakamufasha gutera indirimbo na we ari ko atora akuka.

Uko yabaga yongeye gutora akuka, Ali Campbell yagarukaga imbere y’abakunzi be ababaza ati “Twongere turirimbe?” na bo batazayuje bati “Yegoooo” igitaramo kuva ubwo kigahita cyongera kwanzika bundi bushya.

Saa 22:06, itsinda rya UB40 Ft Ali Campbell ryasoje igice cya mbere cy’igitaramo cyabo mbere y’uko bongera gusubira ku rubyiniro bagakorera indirimbo eshatu abakunzi babo banabasezeraho.

Ni igitaramo cyasoreje ku ndirimbo zirimo "Red Red Wine", "(I Can’t Help) Falling In Love With You" na "Kingston Town" bashyizemo ukumva buri wese aho yicaye avugije akaruru ari na ko buri wese ashaka uko yafata amashusho y’urwibutso.

Saa 22:28 ni bwo itsinda rya UB40 Ft Ali Campbell ryari risoje kuririmba no gutanga ibyishimo ku bakunzi babo bari bakoraniye muri BK Arena ari benshi batashye baseta ibirenge kuko bifuzaga ko iri tsinda ryakomeza kubasusurutsa.

Ukigera kuri BK Arena wahitaga umenya ibigiye kuhabera
Abaturuka hakurya bari bishimiye kugera muri BK Arena, inyubako idatandukanye n'izo baba basize hakurya iyo
Buri wese yifuzaga kugenda afatiye ifoto y'urwibutso ku cyapa cya UB40 Ft Ali Campbell
N'abisohokanye ntibyababuzaga kuhanyura ngo bafate agafoto
Ntabwo bifuzaga gutakaza amahirwe yo kubika ifoto y'urwibutso
Ati "Ali Campbell nakuze numva ngiye kumwibonera mu rw'Imisozi 1000?"
Ab'inkwakuzi bazindutse ngo hatagira akantu na kamwe kabacika
Abazindutse bagize umwanya wo gufata amafoto bisanzuye
Utasohokanye umukunzi we muri iki gitaramo bizamusaba gutanga ibisobanuro
BK Arena aho ibera akaga, itungura n'abanyamahanga baba batumva uko muri Afurika hari igihugu gifite inyubako nziza nk'iyi
Aha yifuzaga gufata amafoto ya BK Arena mu nguni zose
Uyu yagiye gufata ifoto ajyamo hagati kugira ngo hatazagira n'uhakana ko yitabiriye
UB40 Ft Ali Campbell yabakoreye imyaka y'ubuto na bo icyo babitura ni ukwitabira igitaramo cyabo
Abanyarwanda bagize umwanya wo gusohokana inshuti zabo z'abanyamahanga muri iki gitaramo
Bahisemo gufatana ifoto y'urwibutso kugira ngo bazabone inkuru zo kubarira abo basize hakurya iwabo
Abo indirimbo za UB40 Ft Ali Campbell zakoreye imyaka y'ubuto bari bongeye guhurira muri BK Arena
Abanyamahanga batuye cyangwa bakorera mu Rwanda bitabiriye iki gitaramo ari benshi
Mfotora neza witonze ntazabura inkuru zo kubarira abana
Byasabaga ko abasohokanye bishyurana mu gufata amafoto
Imbere muri BK Arena abantu bataratangira kwinjira
Ikaze muri BK Arena aho UB40 Ft Ali Cambell bagiye gukorera igitaramo ku nshuro yabo ya mbere
Aha bwari butangiye kwira muri BK Arena ibyaho na byo bitangiye gushyuha
Imbere muri BK Arena abantu bataratangira kwinjira
Muri BK Arena harimbishijwe ibigaragaraza ko UB40 Ft Ali Campbell bagiye kuhataramira
Urubyiniro rwateguwe hakiri kare cyane
Ahinjirira abishyuye agatubutse na ho hari hateguwe aho babanza gufatira ifoto y'urwibutso
Gahunda ni yayindi! Ifoto mbere yo kwinjira mu gitaramo
Ntabwo UB40 Ft Ali Campbell bamusanga muri Afurika ngo abure kubareberayo
Ku rundi ruhande hari abagize amahirwe yo kwifotoreza kuri album nshya ya UB40 Ft Ali Campbell 'The Big Love'
N'abakiri bato mu myaka bagiye kwiyumvira indirimbo bakuze bumvana abo mu rugo
Ab'urungano basohokanye kugira ngo inkuru y'iki gitaramo hatazagira uyibabarira
UB40 Ft Ali Campbell bagaragaje abandi bafana batari basanzwe bitabira ibitaramo muri BK Arena
Ibyishimo byari byose na mbere yo kwinjira muri BK Arena
Abazibyinanye mu buto ubu bakuze si bwo ziri bubananire, abenshi iki gitaramo bagifashe nk'aho kwibukira amateka
Ifoto yari akantu k'ingenzi kuri buri wese witabiriye iki gitaramo
Indirimbo zose zigize album 'Big Love' zari zashyizwe ku gikuta abantu bifotorezagaho
Nicolas Peks umwanya yahawe ku rubyiniro ntabwo yigezew awupfusha ubusa
Nicolas Peks yajyanaga n'abafana ari na ko afatanya kuvanga imiziki no kubashyushya
Hari indirimbo zageragamo Nicolas Peks na we agahitamo kuririmbana n'abafana
Hari igihe abafana bishima bikagera kuri no kuri DJ na we akajyana na bo
Nicolas Peks ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki yo hambere
Nicolas Peks yasoje gucuranga ubona abafana bataramuhaga
Iraguha Sonia uzwi nka Lady Bicu ni we wayoboye igitaramo cya UB40 Ft Ali Campbell
Abakunzi b'umuziki wa UB40 Ft Ali Campbell bamaze kugera mu byicaro byabo
Imyanya yo kwicaramo yamaze kubona ba nyirayo ubu hatahiwe guceza
Abanyamahanga batuye cyangwa bakorera mu Rwanda biganje muri iki gitaramo
Ni igitaramo cyitabiriwe n'amasura mashya muri BK Arena
Sonia udakunze kuyobora ibitaramo ni we wari wahawe inshingano zo kuyobora icya UB40 ft Ali Campbell
Mbere y'uko UB40 Ft Ali Campbell bajya ku rubyiniro bifatiraga amafoto y'urwibutso
MC Michel ni we wafatanyije na MC Sonia kuyobora iki gitaramo
Albert Rudatsimburwa ni umwe mu bageze muri BK Arena hakiri kare afata umwanya we
Igitaramo cya UB40 Ft Ali Campbell cyari umwanya mwiza wo kubaka urukundo ku bakundana
Jose Chameleone ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo azindutse
Ali Campbell ni uku yahingutse imbere y'abakunzi be
Nubwo mu myaka ari umusaza ariko mu kurimba aracyari umusore
Ali Campbell yaserukanye ku rubyiniro urukweto rwo mu bwoko bwa 'The Roger Advantage' rugura arenga ibihumbi 250 Frw
Ali Campbell yahagije imitima y'abakunzi b'umuziki wa 'UB40 Ft Ali Campbell'
Ijwi rya ALi Campbell ntabwo wamenya ko ari iry'umusaza w'imyaka 67 nk'iyo afite
Ali Campbell anyuzamo akaririmba anicurangira gitari
Ali Campbell ni uku yakaragaga umurya wa gitari
Uyu mugabo wavugirizaga ingoma UB40 Ft Ali Campbell ni umwe mu bishimiwe bikomeye
UB40 Ft Ali Campbell bamaze inyota abakunda umuziki wabo
Akanyamuneza kari kose mu bakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo
Hari abari bitwaje ibyapa byo guha icyubahiro Bob Marley
Adriano Rossetti-Bonell uvugiriza iri tsinda Saxophone ni umwe mu bigaruriye imitima y'abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo
Urubyiniro rwa UB40 Ft Ali Campbell rwari rwarimbishijwe ku rwego rwo hejuru
Ni igitaramo cyasigaye ku mitima y'abakunzi b'umuziki bari bakoraniye muri BK Arena ari benshi
Abafana amaboko bari bayamanitse buri wese yizihiwe mu buryo bwe
Uzatinye aho uzabona Muyoboke Alex abyina
Ku rundi ruhande umuziki uraryoha pe
Jose Chameleone yari yahuje urugwiro n'iyi nkumi basohokanye muri iki gitaramo
Hari igihe umuziki uryohana abantu bagasingirana bakawunyuka
Aba bo wabonaga ibyishimo by'iki gitaramo byabarenze
Sherrie Silver ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
UB40 Ft Ali Campbel bavuye i Kigali bakuriwe ingofero
Umufotozi na we arabireba ati "Sinatahira aho ntashyizeho agakoryo kanjye!"
Ali Campbell yishimiwe bikomeye mu gitaramo cye cya mbere itsinda rye ryakoreye i Kigali
Ali Campbell yerekanye ko agifite imyuka yo gususurutsa abakunzi b'iri tsinda
UB40 Ft Ali Campbell bwari ubwa mbere bataramiye mu Rwanda
Buri wese yashakaga gucyura ifoto y'urwibutso yafashe mu buryo bwe
Hari indirimbo bageragaho ukabona abantu babuze amahoro bagahagurukira rimwe
Kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku ya nyuma abantu bari bahagaze babyinana na UB40 Ft Ali Campbell
Igitaramo cyarinze kirangira abantu badashaka gutaha

Amafoto: Kwizera Remy Moses& Rusa Willy Prince

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza