IGIHE

Mr. Kagame ashaka kwipima Stade Amahoro

0 7-09-2025 - saa 20:56, Uwiduhaye Theos

Mabano Eric Kagame wamamaye nka Mr. Kagame yagaragaje ko n’ubwo nta gitaramo kinini aragaragaramo, ateganya kuzakorera muri Stade Amahoro icyo kumurika album aheruka gukorera muri Kenya.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe icyo atekereza ku kuba adatumirwa mu bitaramo bitandukanye, bikomeye mu Rwanda. Avuga ko nawe atigeze abigiraho ikibazo kuko atari gutumirwa mu gihe nta bikorwa bifatika yari afite.

Ati “Ntabwo na none wakwemeza abantu udafite ibikorwa, niyo mpamvu ntakunze kugaragara mu itangazamakuru. Nka kano kanya nibwo ushobora gusanga mfite imiziki myinshi, ariko buriya ntabwo nanjye nabaga ndi mu kazi. Uzi ko nta na rimwe nigeze ngira icyo kibazo ngo ntabwo bantumiye aha n’aha.”

Yakomeje avuga ko ariko nawe ubwe ari gutegura igitaramo gikomeye ashobora kuzatumiramo abahanzi b’ibihangange, ndetse kikabera muri Stade Amahoro gusa ntavuga igihe kizabera.

Ati “Kano kanya nanjye ngomba gukora noneho igitaramo cyo kumurika album yanjye muri stade nkahatwika nkazana n’abahanzi bakomeye. Ntabwo nabaga mfite ibikorwa bikomeye, njyewe Imana yagiye impa umugisha nagiye nkora indirimbo abantu bakazikunda, ariko umukire ntabwo yaguha akazi nawe utari mu bagezweho ako kanya kandi njye nagiye ngera igihe ngaceceka. Nanjye ubu nintabona akazi nzabaza uko byagenze. Kirya gihe nta kintu nari mfite cyatuma nijujuta.”

Uyu muhanzi umaze iminsi ashyira hanze ibihangano umusubirizo ndetse unaheruka kuva muri Kenya kuhakorera album ebyiri, yavuze ko ubu bwo afite icyo avugiraho ariko hari igihe abakunzi be bijujutaga nawe akabona bidakwiriye. Asaba abakire batandukanye batanga akazi mu bitaramo n’ahandi kukamuha.

Ati “Ni uko nyine abantu bagukunda bakavuga bati ari uyu muntu bite? Urebye ushobora gusanga nta n’indirimbo 20 ndagira kuri shene yanjye ya Youtube kandi ugasanga hari abana batoya baje bafite indirimbo nyinshi. Urumva uwo muntu namugereranya nanjye. Njye nize ubukungu ntabwo nari kwinuba muri ubwo buryo, umuntu agomba kugushyiramo amafaranga kugira ngo nawe abone ayandi. Aka kanya bampe akazi. Njyewe uko nzitwara ku rubyiniro nzakora ibintu bitarakorwa.”

Mu minsi ishize Mr. Kagame wari umaze amezi arindwi ari mu bikorwa by’umuziki muri Uganda na Kenya, yatashye i Kigali yitwaje impamba ya album ebyiri yakoreye muri ibyo bihugu.

Uyu musore ubu abarizwa mu nzu ifasha abahanzi yitwa ‘Black Market Records (BMR)’.Mr Kagame yavuze ko muri izi album ze hazumvikana abahanzi bakomeye bo muri Kenya, Tanzania, Uganda na Nigeria. Gusa ntabwo yigeze abavuga amazina.

Album imwe yayikoreye muri Kenya, indi yayikoreye muri Uganda ari naho yafatiye amashusho y’indirimbo zimwe. Ubwo yageraga mu Rwanda yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Swali’ yakoranye na Heavy Cane wo muri Kenya. Iyi izakurikirwa n’iyo yise “Inamana” izajya hanze tariki 12 Nzeri 2025.

Reba ikiganiro MR. Kagame yagiranye na IGIHE

Reba indirimbo nshya ya Mr Kagame

Mr. Kagame yari amaze iminsi atumvikana cyane mu gihe yari ari hanze y'u Rwanda
Mr Kagame ni umwe mu bahanzi b'abahanga yaba mu kwandika no kuririmba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza