Umuhanzi wo muri Nigeria, Oluwatosin Ajibade uzwi nka Mr Eazi, yatangaje ko yifuza kubyarana n’umugore we, umukinnyi wa filime Temi Otedola abana benshi bagera kuri 11.
Ibi yabivuze mu gice giheruka cya podcast bakorana n’umugore we, aho bari kumwe na nyirabukwe, Nana Otedola, nk’umutumirwa.
Nana Otedola yabajije umukobwa we Temi ku bibazo yaba ahura na byo muri iki gihe atwite bwa mbere.
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko ibihe byo gutwita byamubereye byiza, ku buryo ashobora kuzagira abana bagera kuri barindwi.
Temi yagize ati “Igice kigoye cyane cyo gutwita kuri njye ni uguhangana n’imihindagurikire y’amarangamutima ndetse n’imisemburo. Ariko uretse ibyo, byagenze neza cyane. Ahari nazagira abana batandatu cyangwa barindwi.”
Nyuma y’ibyo, Mr Eazi yamusabye kongera uwo mubare akagera kuri 11, avuga ko yaba ari nk’ikipe y’umupira w’amaguru.
Ati “Gusa ubigire 11; ikipe y’umupira w’amaguru.”
Nana Otedola yashyigikiye icyo gitekerezo, avuga ko uko bombi bari gutera imbere, kugira abana 11 bitaba ikibazo kuko yizera ko bazaba bafite ubushobozi bwo kubitaho.
Yagize ati “Uburyo mumeze ubu, ntekereza ko kugira abana 11 bitaba ikintu kibi, kuko nzi ko muzaba mufite ahantu hanini ho kubarerera.”
Nana kandi yavuze ko yatunguwe no kumenya ko Temi na Mr Eazi biteguye kwakira umwana wabo wa mbere nyuma y’ubukwe, kuko yari yiteze ko bari kubanza kumara imyaka mike bishimira ubuzima bw’abashakanye mbere yo gutangira kubyara
Yongeyeho ko ahangayikishijwe n’uko Temi ashobora kuba wenyine mu gihe cyo gutwita kubera gahunda nyinshi za Mr Eazi nk’umuhanzi. Yavuze ko na we yigeze kumara igihe kinini ari wenyine mu kurera abana be kubera akazi kenshi k’umugabo we, umuherwe Femi Otedola, kandi ko atifuza ko abakobwa be bahura n’ibihe nk’ibyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!