IGIHE

Moctar yahaye France Mpundu impano y’imodoka

0 18-09-2026 - saa 17:28, Nsengiyumva Emmy

Moctar yahaye umukunzi we, France Mpundu impano y’imodoka yo mu bwoko bwa BYD Tai 3 yasohotse mu 2025.

Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu, Moctar yagaragaje ko yahaye iyi mpano, Mpundu France, kubera umugisha yazanye mu buzima bwe.

Ati “Ni umugisha kuba dukomeje kubana muri ibi byose.”

Moctar ahaye impano y’imodoka France Mpundu nyuma y’uko amubyariye imfura yabo yavutse muri Nyakanga 2026.

Urukundo rwa France Mpundu na Moctar rwatangiye mu 2025 ubwo aba bombi bahuriraga mu kiganiro cya ‘The Secret Story’ gica kuri Canal+, ndetse birangira uyu musore ukomoka muri Niger ari we utsinze.

Nyuma yo kubona uburyo aba bombi bakunzwe cyane, Canal+ yabahaye ikiganiro cyihariye cyitwa ‘Vie VIP’, kigaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Iki kiganiro gitambuka kuri Canal+ Magic, kikerekana ubuzima bwa France Mpundu na Moctar mu Rwanda no mu bindi bihugu basura, aho buri rugendo n’ibikorwa byabo bifatwa amashusho.

France Mpundu yahawe impano y’imodoka yo mu bwoko bwa BYD Tai 3 yasohotse mu 2025
Ibyishimo byari byinshi kuri France nyuma yo guhabwa impano y'imodoka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza