Miss Vanessa Uwase wegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015, akaba umwe mu bafite izina rikomeye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yatangaje ko yashyize ku isoko igitabo yise ’Graceful Beginnings’ kigaruka ku rugendo rwe rwo kuva ku kuba icyamamare akagera ku kuba umugore n’umubyeyi, akanakomoza ku bibazo yahuye na byo nyuma yo kubyara.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram Miss Vanessa yavuze ko ubuzima bw’ubwamamare bushobora guhisha ibibazo umuntu ahura na byo mu buzima bwe bwite, cyane cyane iyo amashyi n’amashimwe by’abantu bimaze gucogora.
Yagize ati “Ntawe ukuburira ku bwigunge busigara nyuma y’uko amashyi y’abagushimagiza acogoye.”
Yakomeje avuga ko urugendo rwe rwo kuva ku kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akagera ku kuba umugore n’umubyeyi, rwamwigishije ko gushimagizwa na benshi bidahagije kugira ngo umuntu abe yiteguye ibibazo bishobora gukurikira kubyara.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Miss Vanessa yavuze ko iki gitabo kizibanda ku kurebera hamwe urugendo yanyuzemo nyuma yo kubyara akaboneraho gusangiza abantu uko we n’umugabo we babashije kwivana muri ibyo bihe.
Ati “Sindi umuganga ngo mbahe inama za kinyamwuga, mu gitabo cyanjye nibanda ku byamfashije njye n’umugabo wanjye n’umwana wacu. Ntabwo ibihe ducamo nyuma yo kubyara bikora gusa ku bagore, bikora no ku bagabo. Ni igitabo kireba umuntu wese w’umubyeyi cyangwa uteganya kubyara.”
Miss Vanessa yavuze ko yanditse iki gitabo nyuma yo guhitamo guhagarika kwihagararaho nk’aho byose bimeze neza, ahubwo agasangira n’abandi ibyamubayeho uko byagenze.
Ati “Nahisemo kureka kwigira nk’aho nta kibazo mfite.”
Yasobanuye ko yamaze umwaka ashyira mu gitabo amarangamutima ye, amarira n’urugendo rwo gukira ibikomere, agamije guhumuriza ababyeyi bumva batabonwa, bacirwa imanza cyangwa bananiwe n’inshingano zo kurera.
Miss Vanessa yatangaje ko intego ye ari ukugurisha ibitabo 5.000 mbere y’umunsi wo kubitangiza ku mugaragaro. Abashaka kugura iki gitabo bashobora kubitumiza banyuze
Hano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!