Miss Uwase Raissa yagereranyije abagabo n’inyamanswa asaba ababyeyi bafite abana b’abakobwa kubigisha kwirinda ’izo nyamaswa’ hifashishijwe imyitozo njyarugamba kuko Isi babamo itoroshye.
Uyu mugore yabigarutseho ubwo yagaragazaga abana b’abakobwa bakwiye kwigishwa kwihagararaho mu Isi irimo abagabo we yagereranyije n’inyamanswa.
Ati “Niba ufite umukobwa muri iyi Si yuzuyemo ibibazo, ikintu ushobora gukora kugira ngo umurinde ni ukumwigisha kwirinda no kwirwanaho akiri muto. Mujyane mu myitozo njyarugamba, ubwoko bwose bwaba bushoboka.”
Uyu mukobwa yakomeje agaragaza ko Isi irimo abagabo ishobora guteza akaga. Ati “Bityo rero, twigishe abakobwa bacu uburyo bwo kwirinda no kwirwanaho kuri izo nyamaswa.”
Uwase Raissa Vanessa yagaragaje ko ibi avuga ababyeyi benshi batamwumva mu gihe ibyo avuga bitaraba ku bakobwa babo, icyakora ahamya ko mu gihe bizaba byababayeho bazaba babyumva.
Ati “Nta na rimwe utekereza ko ari umukobwa wawe bizabaho, kugeza igihe bimubayeho. Ntabwo aba afite umutekano igihe ari hafi y’umugabo, yaba umuvandimwe we, se, nyirarume, mubyara we, inshuti y’umuryango cyangwa undi muntu uwo ari we wese. Umugabo ni umugabo, kandi aba afite imiterere itandukanye n’iy’umugore. Umunsi nk’umugore uzabishyira mu mutwe, ni bwo uzashobora kurinda abakobwa bawe.”
Uyu mugore yagaragaje ko uburyo bwo kurinda umwana w’umukobwa ari ukumujyana mu myitozo njyarugamba akiga uburyo bwo kwirwanaho no kwirinda.
Ati “Mujyane mu myitozo njyarugamba! Twigishe abakobwa bacu uburyo bwo kwirwanaho no kwirinda, kugira ngo bashobore guhangana n’abagabo igihe bibaye ngombwa.”
IGIHE yagerageje kuvisha Uwase Raissa Vanessa ku murongo wa telefoni ntiyabasha kumubona. Iyo aboneka yari kumubaza icyatumye yita abagabo inyamaswa, impamvu yumva iyo umukobwa ari kumwe n’umugabo n’iyo baba bafitanye isano aba adatekanye, ndetse no kumenya niba ibyo yanditse ari inkuru mpamo yabateho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!