Umukobwa w’Umunyamerika, witwa Brittany Boltinhouse, yambuwe ikamba rya ’Miss North Carolina USA 2026’ nyuma y’ukwezi ashinjwe gutangariza ku mbuga nkoranyambaga amagambo y’ivangura rishingiye ku ruhu.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango wa Miss USA utegura amarushanwa y’ubwiza atangirwamo iri kamba, rigasinywaho n’Umuyobozi Mukuru Tom Brodeur, ryahamije ukuri kw’aya makuru nyuma y’uko uyu munyamideli agaragaweho imyitwarire bivugwa ko idahwitse kandi itajyanye n’amahame y’uyu muryango.
Itangazo rigira riti "Uyu munsi, ingoma ya Brittany Boltinhouse nka Miss North Carolina USA 2026 yarangiye. Uyu mwanzuro wafatiwe hamwe na we, abayobozi be ndetse n’ubujyanama bw’umuryango wa Miss USA. Umuryango wacu ntujya wihanganira irondaruhu, irondabwoko, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyangwa imvugo zibasira imimerere y’abantu abo ari bo bose”.
Uyu mukobwa Boltinhouse yajyaga ku mbuga nkoranyambaga ze agashyiraho amagambo menshi bigaragara ko ari ay’ivangura rishingiye ku ruhu.
Yifashishijaga konti iri mu mazina ya Sosa the Stallion, atari aye. Ibyo byabaye kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu wa 2019.
Brodeur yavuze ko kandi umwanzuro wo kwambura ikamba Boltinhouse byatewe n’uko uyu mukobwa yagaragaje imyitwarire idahwitse mu gihe kirekire atarambikwa ikamba ariko akongera kugira icyo abikoraho nyuma y’igihe gito aryambitswe.
Yanongeyeho ko iryo kamba atari umwambaro gusa ahubwo ari n’umwanya w’icyizere, utangwa n’umuryango ahagarariye, ukakirwa n’umukobwa ufite indangagaciro runaka zemewe muri rubanda.
Uyu muryango wahise utangaza ko iri kamba rihise rihabwa uwitwa Myla Hadley akaba ari we urikomezanya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!