Kuri uyu wa 14 Kanama 2026, Kimenyi Yves na Muyango Claudine bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, aho baburanye ku bijyanye no gutandukana kwabo byemewe n’amategeko.
Urubanza rwamaze iminota mike cyane, aho Kimenyi Yves na Muyango Claudine bombi bari bitabiriye iburanisha. Icyakora, ubwo ryari ritangiye, umucamanza ntiyemeye ko hari undi muntu winjira mu cyumba cy’iburanisha.
Amakuru y’uko aba bombi bari kuburana ku gutandukana kwabo byemewe n’amategeko aje nyuma y’iminsi mike havugwa ko umubano wabo uhagaze nabi, ndetse bamwe bakavuga ko bamaze gutandukana.
Mu kiganiro na IGIHE, P. Onika uzwi cyane mu bakoresha umuyoboro wa YouTube wari witabiriye iburanisha yavuze ko uru rubanza rwabereye mu muhezo.
Ati “Ni urubanza rwamaze umwanya muto cyane, bahageze binjira mu cyumba cy’iburanisha baraganira, mu minota mike umucamanza arinjira na we ahamara iminota itagera kuri itanu bahita basohoka.”
Kimenyi Yves na Muyango Claudine batangiye inzira yo gutandukana byemewe n’amategeko nyuma y’imyaka ibiri bakoze ubukwe, bwabaye mu 2024.
Ni ubukwe bakoze nyuma y’imyaka itanu bari bamaze mu rugendo rw’urukundo, kuko batangiye gukundana mu 2019. Muri 2021, bibarutse imfura yabo.
Muyango Claudine yabaye Nyampinga uberwa n’Amafoto muri Miss Rwanda 2019, mu gihe Kimenyi Yves ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse akaba yarakinye muri AS Kigali. Uyu mukinnyi kandi yanyuze mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!