IGIHE

Miss Mutabazi Sabine yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga (Amafoto)

0 13-06-2026 - saa 11:21, Nsengiyumva Emmy

Mutabazi Isingizwe Sabine uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2022, yambitswe impeta na Kevin Musemakweli bitegura kurushinga.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mutabazi Sabine yagaragaje ko yishimiye iyi ntambwe yateye mu buzima bwe.

Ati “Nishimiye cyane imigisha yose Imana yasutse ku buzima bwanjye. Uri umuntu uryoheye umutima kurusha abandi. Nishimiye kuzamarana nawe ubuzima bwose mu murimo w’Imana, kubaka urugo rushingiye ku bwami bw’Imana ni cyo cyubahiro gikomeye kuruta ibindi nzagira. Imana idufashe guhora tuyiyeguriye byuzuye. Ndagukunda, kandi nkunda Umwami waduhuje.”

Mutabazi wahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2022 ahagarariye Umujyi wa Kigali, yinjiye mu irushanwa afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze. Yifuzaga ubufatanye na ‘Croix Rouge’.

Uyu ni wo mushinga wamuherekeje umugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa, icyakora ntiyabasha kugira ikamba yegukana nubwo yageze muri batanu ba mbere.

Mutabazi yambitswe impeta na Musemakweli bitegura kurushinga
Miss Mutabazi yaragije Imana urukundo rwe na Musemakweli
Miss Mutabazi na Musemakweli bamaze igihe bakundana
Miss Mutabazi na Musemakweli batangiye urugendo rw'imyiteguro y'ubukwe bwabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza