Mutabazi Isingizwe Sabine uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2022, yambitswe impeta na Kevin Musemakweli bitegura kurushinga.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mutabazi Sabine yagaragaje ko yishimiye iyi ntambwe yateye mu buzima bwe.
Ati “Nishimiye cyane imigisha yose Imana yasutse ku buzima bwanjye. Uri umuntu uryoheye umutima kurusha abandi. Nishimiye kuzamarana nawe ubuzima bwose mu murimo w’Imana, kubaka urugo rushingiye ku bwami bw’Imana ni cyo cyubahiro gikomeye kuruta ibindi nzagira. Imana idufashe guhora tuyiyeguriye byuzuye. Ndagukunda, kandi nkunda Umwami waduhuje.”
Mutabazi wahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2022 ahagarariye Umujyi wa Kigali, yinjiye mu irushanwa afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze. Yifuzaga ubufatanye na ‘Croix Rouge’.
Uyu ni wo mushinga wamuherekeje umugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa, icyakora ntiyabasha kugira ikamba yegukana nubwo yageze muri batanu ba mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!