Miss Kundwa Doriane yibarutse imfura nyuma y’igihe yari amaze ari mu myiteguro yo kwakira umwana we wa mbere.
Amakuru IGIHE yamenye binyuze ku nshuti ze za hafi ni uko Kundwa yibarutse kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko mu minsi ishize inshuti ze zari zamuteguriye ibirori byo guha ikaze umwana, bizwi nka baby shower.
Kundwa yakunze kugira ibanga ubuzima bwe bw’urukundo, ntiyakunze kugaragaza uwo bakundana cyangwa ngo atangaze amakuru menshi ajyanye n’ubuzima bwe bwite.
Uyu mukobwa usanzwe aba muri Canada, mu mpera z’umwaka ushize yari mu Rwanda mu rugendo rwari rugamije ibikorwa bitandukanye, birimo no guhura n’umukunzi we usanzwe utuye i Kigali nk’uko inshuti ze zibivuga.
Kundwa Doriane ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015. Nyuma y’iryo rushanwa, yaje kwimukira muri Canada, aho yakomereje amasomo.
Muri Kamena 2026, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima, Bachelor of Health Sciences, muri Ontario Tech University.
Mu bikorwa by’Abanyarwanda baba muri Canada, Kundwa Doriane yanabaye Visi Perezida w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda rigamije Iterambere, International Rwanda Youth for Development (IRYD), risanzwe ritegura Rwanda Youth Convention.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!