IGIHE

Miss Aurore Kayibanda yinjiye mu byo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu

0 24-07-2026 - saa 15:35, Nsengiyumva Emmy

Miss Mutesi Aurore Kayibanda, washinze ikigo cy’ubukerarugendo cya ‘AuQuest Travel & Tours Ltd’, yatangije gahunda igamije gukangurira Abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda no kurushaho kumenya igihugu cyabo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko gukundisha Abanyarwanda ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu ari kimwe mu byifuzo yari amaranye igihe kirekire, kuko yabonye ko hari benshi batarabona amahirwe yo gusura ibyiza nyaburanga u Rwanda rufite.

Ati “Ubusanzwe iyo ugerageje kubaza ababifitiye imibare bakubwira ko hari umubare munini w’Abanyarwanda batarasura ahantu nyaburanga mu gihugu cyabo. Ni yo mpamvu nihaye umukoro wo gufasha ababishaka kubona uburyo bwo kugitembera.”

Ku ikubitiro, Miss Aurore Kayibanda yateguye urugendo ruzajyana ababyifuza muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ruteganyijwe ku wa 8 Kanama 2026.

Miss Aurore Kayibanda yavuze ko uretse gutembera, uru rugendo ruzanaba umwanya mwiza ku bazarwitabira wo kuganira no kumenyana.

Mu 2024, Miss Aurore Kayibanda wari umaze imyaka myinshi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yagarutse gutura burundu mu Rwanda ndetse yiteguye gutangira kuhakorera no gutanga umusanzu mu iterambere ryarwo.

Icyo gihe yabwiye IGIHE ko kimwe mu byamuteye gufata icyo cyemezo ari icyifuzo cyo gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.

Ati “Ubu naratashye burundu kuko nanjye numva nshaka gufatanya n’abandi kubaka igihugu.”

Miss Aurore Kayibanda yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, Mu 2015 yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomereje amasomo ye.

Miss Aurore yateguye urugendo rwo gutembera Pariki y'Igihugu ya Nyungwe
Miss Aurore Kayibanda yinjiye mu gushyigikira ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza