IGIHE

Minisitiri Nelly Mukazayire agiye kuganiriza urubyiruko muri Gen-Z Comedy

0 6-10-2026 - saa 17:35, Nsengiyumva Emmy

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ni we mutumirwa w’umunsi muri Gen-Z Comedy, igitaramo cy’urwenya kiba kabiri mu kwezi, giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 8 Ukwakira 2026.

Minisitiri Nelly Mukazayire yatumiwe muri iki gitaramo kugira ngo aganirize urubyiruko mu gice cy’iki gitaramo cyiswe ‘Meet Me Tonight’, aho umushyitsi uba yatumiwe ahabwa umwanya wo kuganiriza urubyiruko.

Uretse Minisitiri Nelly Mukazayire uzaganiriza abazitabira iki gitaramo, abazacyitabira biteganyijwe ko bazasusurutswa n’abanyarwenya batandukanye barimo Killaman na Dogiteri Nsabi.

Muri iki gitaramo, kizayoborwa na Fally Merci, hateganyijwe abanyarwenya barimo Dogiteri Nsabi, Lucky Baby, Umushumba, Dody Pirate, MC Kandii na Musa, ndetse na Kaddu, Clement na Rumi.

Gen-Z Comedy Show ni igikorwa kigamije guteza imbere urwenya no guha urubuga abanyarwenya bakiri bato, mu gihe abakitabira bahabwa umwanya wo gusabana no kwidagadura.

Ibitaramo bya Gen-Z Comedy bimaze kwakira abaminisitiri batandukanye mu biganiro byabyo bya ‘Meet Me Tonight’.

Muri abo harimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, mu gihe uheruka kwitabira iki kiganiro ari Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana.

Gen-Z Comedy ni ibitaramo byatangijwe mu 2022 n’umunyarwenya Ndaruhutse Merci, wamamaye nka Fally Merci.

Minisitiri Nelly Mukazayire agiye kuganiriza urubyiruko muri Gen-Z Comedy
Iki gitaramo cyatumiwemo abanyarwenya banyuranye biganjemo abazamukiye muri Gen-Z Comedy
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza