Umunyamakuru Migambi Gilbert uzwi nka Migambi Nyawe usanzwe ari bucura bwa Mukeshabatware Dismas yagizwe umuyobozi wa Isango Star yaba radiyo ndetse na televiziyo.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ubuyobozi bwa Isango Star bwahaye ikaze Migambi Nyawe banashimangira ko yagizwe umuyobozi wa radiyo na televiziyo.
Aha bakaba bagize bati “Bakunzi ba Isango star, mureke duhe ikaze Migambo Gilbert (Migambi Nyawe) ubu ni we muyobozi wa Isango Star radiyo na televiziyo.”
Migambi ni umuhungu wa Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico. Aha ni naho yakomoye impano yo gukora sinema cyane ko mu 2025 yashyize hanze iyitwa “Ishyari”.
Ku rundi ruhande ariko Migambi yanabaye umuhanga mu gutunganya indirimbo “Producer” kuva mu 2013, ndetse na we ubwe akajya yikorera indirimbo cyane ko yananyuzagamo akaririmba.
Izina rya Migambi, ryavuzwe cyane ubwo yakoraga kuri Radio/TV1 nyuma aza kujya kuri Magic Fm y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) mbere y’uko anyura mu bindi bitangazamakuru birimo na SK FM ari nayo yaherukagaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!