IGIHE

Meghan Markle mu nzira zo gusubukura umwuga wo gukina filime

0 21-08-2026 - saa 20:24, IGIHE

Meghan Markle ari mu biganiro byo gusubira mu mwuga wo gukina filime, aho ashobora kugira uruhare muri filime z’uruhererekane ya Netflix yitwa “The Gentlemen”.

BBC yamenye ko ibi biganiro bikiri mu ntangiriro, ariko biramutse bigize icyo bigeraho byaba ari bwo bwa mbere Meghan agize uruhare rukomeye mu gukina filime kuva yashyingiranwa n’Igikomangoma Harry.

Ibice bibiri byabanje bya “The Gentlemen”, yakozwe na Guy Ritchie, byafatiwe amashusho ahanini mu gace ka Cotswolds, ahantu bivugwa ko ari ho Harry na Meghan bashobora kuzatura nibasubira mu Bwongereza mu mpera z’uku kwezi.

“The Gentlemen”, ikinwamo na Theo James, ni uruhererekane rwa filime y’urwenya ruvuga ku mugabo uba ukomeye mu bwami ariko nyuma akaza kuba umucuruzi w’ibiyobyabwenge.

Ibisobanuro birambuye ku biganiro ndetse n’uruhare Meghan ashobora kugira muri iyi filime ntibiratangazwa.

Abakinnyi ba filime barimo Hugh Bonneville na Vinnie Jones na bo bagaragaye muri iyi filime.

Meghan yari azwi cyane mu gukina filime cyane cyane ku ruhare yagize muri filime yo muri Amerika yitwa “Suits”, aho yakinaga ari umunyamategeko Rachel Zane mu bice birindwi. Igice cye cya nyuma cyasohotse mu 2018.

Yabaye ahagaritse umwuga wo gukina filime nyuma yo gushyingiranwa na Harry muri Gicurasi 2018.

Vuba aha, Meghan yongeye kugaragara mu gukina filime bwa mbere nyuma y’imyaka hafi icumi, aho yagaragaye mu gace gato muri filime y’urwenya iri gutegurwa yitwa “Close Personal Friends”, ikinamo Lily Collins na Brie Larson.

Meghan Markle mu nzira zo gusubukura umwuga wo gukina filime
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza