IGIHE

M.Iréné yakoze ubukwe

0 15-08-2026 - saa 13:03, Nsengiyumva Emmy

Umunyamakuru Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné yakoze ubukwe na Nishimwe Liliane baherutse kwemeranya kurushinga ndetse bagasezerana imbere y’amategeko.

Ni ubukwe bwabereye muri Intare Arena ku Gisozi kuri uyu wa 15 Kanama 2026, bwitabirwa n’abarimo ibyamamare nka Chriss Eazy, Rocky Kimomo, Edouard Bamporiki, Mariya Yohana, Inkindi Aisha, DJ Cyusa, Fally Merci, Rufonsina n’abandi benshi.

Ubukwe bwa M.Iréné bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa, mu gihe bakomereje mu byo gusezerana imbere y’Imana nyuma abatumiwe bakaza kwakirwa.

M. Iréné ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru binyuranye nka Isango Star, Isibo TV icyakora kugeza ubu asigaye afite igitangazamakuru cye yise ‘MIE’.

Uretse itangazamakuru, uyu musore yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Niyo Bosco, Vestine&Dorcas n’abandi yafashaga.

Mu minsi ishize M. Iréné yinjiye muri sinema asohora filime ye yise ‘Isereri’ iri mu zimaze iminsi zirebwa cyane kuri YouTube. Igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare nka Aisha Inkindi, Nyabitanga Nicole n’abandi.

M.Iréné ategereje ko bamugezaho umugeni we
Iyo umuziki waryoshye,aha Rufonsina yari yishimiye ubukwe bwa M.Iréné
M.Iréné yakoze ubukwe
Mariya Yohana ni umwe mu batashye ubukwe bwa M.Iréné
Cyusa niwe wasohoye umugeni mu bukwe bwa M.Iréné
Fally Merci ni umwe mu basore bambariye M.Iréné
Inkindi Aisha na Mutako Sonia batashye ubukwe M.Iréné
DJ Cyusa nawe ari mu batashye ubukwe bwa M.Iréné
Nta foto ntya cyabaye!
M.Iréné n'umugore we nyuma y'uko ababyeyi bahaye umugisha urukundo rwabo
M.Iréné n'umugore we bati "Ku buzima bwacu"
Chriss Eazy ni umwe mu bashimiwe mu bukwe bwa M.Iréné
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza