Lynda Priya n’umugabo we basabye imbabazi ku bw’amagambo bakoresheje kuri murumuna we, Nkusi Queen, bamaze iminsi bakozanyaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bamushinje kwinjirira urugo rwabo.
Izi mbabazi bazisabye banyuze ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko nubwo bari bababajwe kandi barakajwe n’ibyabaye, ndetse bakumva ko Nkusi Queen yari yabinjiriye mu rugo, batewe ipfunwe n’amagambo bakoresheje.
Bavuze ko ari amagambo bakwiye kwirengera, ari na yo mpamvu bahisemo gusaba imbabazi ku bo yaba yarababaje.
Lynda Priya yagize ati “Ku bafana banjye bose, umuryango wanjye ndetse n’abandi bose badushyigikira, ndabasaba imbabazi mbikuye ku mutima ku mashusho twaherukaga gushyira hanze ndetse n’amagambo twakoresheje ubwo twasubizaga umuntu wagabye igitero ku muryango wacu.”
Yongeho ati “Twavugaga tubitewe n’uburakari ndetse tubabajwe n’ibyabaye, ariko ibyo ntibisobanura cyangwa ngo bibe urwitwazo rw’amagambo mabi twakoresheje. Nemera inshingano z’ibyo navuze kandi ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima umuntu uwo ari we wese nshobora kuba narababaje.”
Lynda Priya yibasiye murumuna we, Nkusi Queen, amushinja kumwinjirira mu rugo no gushaka kurufatamo ijambo, avuga ko ibyo bidakwiye na busa.
Uyu mukinnyi wa filime, mu kiganiro yagiranye n’umugabo we bakagitambutsa kuri shene yabo ya YouTube, yumvikanishije ko murumuna we yamwibasiye kubera ishyari, kuko ngo yamutanze gushaka ndetse akanakora ubukwe atabyariye iwabo (aha akaba yaramucyuriraga kuba we yarabyaye).
Kumwibutsa ko atarabyarira mu rugo ni kimwe mu byababaje cyane Nkusi Queen wanagaragaje ko we ari kukwa inabi n’abantu atazi icyo yabagize.
Ibi byatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko Lynda Priya yarengereye mu magambo yakoresheje kuri murumuna we, ari nayo mpamvu yahisemo gusaba imbabazi.
Indi nkuru bifitanye isano : Rurageretse hagati ya Lynda Priya n’umuvandimwe we
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!