Lucia Sisic, wari ufite ikamba rya Miss Autriche 2024, yapfuye afite imyaka 22 y’amavuko. Uyu mukobwa wari ukiri nyampinga wa Autriche kubera ko hatabaye andi marushanwa yo kumusimbura, yari amaze igihe ahanganye n’ikibazo cy’uburwayi bw’umutima yari afite kuva akiri muto.
Amakuru y’urupfu rwa Lucia yatangajwe na Mission Austria, urwego rutegura amarushanwa ya Miss na Mister Autriche.
Uru rwego rwavuze ko Lucia azibukwa nk’umukobwa wihariye kandi mwiza, rukomeza rugaragaza ko rwihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abantu bose bari hafi ye muri iki gihe cy’akababaro.
Lucia Sisic yambitswe ikamba rya Miss Autriche mu 2024.
Lucia yari yaravuze ku mugaragaro ku buzima bwe ndetse n’ikibazo cy’umutima yari afite kuva akiri umwana. Mu 2024, yashimiye abaganga bamukurikiranye akiri muto, avuga ko ubwitange bwabo bwamufashije gutsinda ibihe bikomeye ndetse akabasha kubaho ubuzima bushimishije.
Uyu mukobwa yari yarabazwe inshuro zirindwi mu buzima bwe kubera ikibazo cy’umutima yari afite.
Yabwiye ikinyamakuru cyo muri Autriche, Heute, ko yabazwe bwa mbere akimara kuvuka, ndetse ko ubuzima bwe bwo mu bwana bwari butandukanye n’ubw’abandi bana kubera ikibazo cy’ubuzima yari afite.
Lucia Sisic yari amaze igihe akoresha umwanya we nka Miss Autriche mu gukangurira abantu kumva neza ubuzima bw’abantu bafite ibibazo by’umutima no kubereka ko nubwo umuntu ahura n’ibibazo by’ubuzima, ashobora kugera ku ntego ze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!