IGIHE

Rema yahagurukije Abanya-Kigali mu gitaramo cyaherekeje Kwita Izina- UKO CYAGENZE (Amafoto)

0 5-09-2026 - saa 20:52, Dushime Evode, Eric Tony Ukurikiyimfura, Nsengiyumva Emmy

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Divine Joshua Ikubor uzwi nka Rema, yashimishije ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bateraniye muri BK Arena mu gitaramo cyaherekeje umuhango wo #KwitaIzina21.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, umunsi umwe nyuma y’umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Kuva ku munota wa mbere ku rubyiniro, Rema yakiranywe ibyishimo n’abafana bari buzuye muri BK Arena. Yabaririmbiye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Calm Down”, “Dumebi”, “Charm” n’izindi zamugize umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrobeats.

Uretse Rema wari umuhanzi mukuru ndetse waririmbye mu gihe cy’isaha n’iminota 20, iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi Nyarwanda barimo Kivumbi King, Kenny Sol na Saràh Phenom, ndetse n’abavanga imiziki nka DJ Senshi na DJ Marnaud bagize uruhare mu gususurutsa abari bitabiriye.

UKO IGITARAMO CYAGENZE:

23:04: Rema yasoreje igitaramo kuri ’Ozeba’

Nyuma y’igihe kigera ku isaha n’igice, Rema yasoreje ku ndirimbo ’Ozeba’ asaba abakunzi be kuyibyina bigatinda.

 23:00: Amafoto: Rema yeretswe urukundo rudasanzwe muri BK Arena

Abafana b’uyu muhanzi bitabiriye ku bwinshi iki gitaramo.

Rema waherukaga i Kigali mu Ukwakira 2023, abakunzi be bamweretse urwo bamukunda bifashishije ibyapa bari bazanye ndetse n’ubutumwa bari banditse mu matelefone yabo.

22:50: Rema yishimiye impano yahawe n’Abanyarwanda

Ubwo yari ageze hagati mu gitaramo, uyu muhanzi yashyikirijwe impano iriho ifoto ye n’umusore wari witabiriye igitaramo maze amwereka ko yamunyuze.

22:30: Rema yageze kuri ’Fun’ asaba abafana be gusangira

Ubwo Rema yari ageze kuri iyi ndirimbo igaruka ku bihe byiza birimo urukundo no gusabana, yifurije abakunzi be kuryoherwa n’igitaramo ndetse no gukomeza kugira ibihe byiza, abasaba ko basangira icyo kunywa, ibimenyerewe nka ’Cheers’.

22:20: ’Calm Down’ yanyuze abakunzi ba Rema

Uwavuga ko iyi ndirimbo ari ikirango cy’umuziki w’uyu muhanzi ntiyaba abeshye.

Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Gashyantare 2022, yashimishije cyane abakunzi ba Rema bitabiriye iki gitaramo.

22:15: ’Soweto’ yishimiwe cyane muri BK Arena

Ubwo Rema yari ageze ku ndirimbo ’Soweto’ yakoranye na Victony, Tempoe na Don Toliver, abakunzi be bitabiriye iki gitaramo bamweretse ko bayishimiye bihambaye bafatanya na we kuyiririmba ijambo ku rindi.

22:05: Rema amaze iminota 25 ku rubyiniro

Abakunzi b’uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria bari kwishimira uko ari kwitwara ku rubyiniro buri munota.

Rema yamaze kubaha ibyishimo mu ndirimbo zirimo Azaman, Bounce, Holiday n’izindi.

21:45: Rema yageze ku rubyiniro

Uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria yageze ku rubyiniro agaragiwe n’itsinda ry’ababyinnyi.

Yinjiriye mu ndirimbo ’Azaman’, abafana basimbukira mu bicu bamufasha kuyiririmba.

21:40: Saràh Phenom yabanjirije Rema

Uyu muhanzi w’Umunyarwandakazi uherutse gutaramana na Rema mu gitaramo yakoreye i Paris, yagiye ku rubyiniro mbere y’uko Rema ataramira ibihumbi by’abakunda umuziki bamutegerezanyije amatsiko menshi muri BK Arena.

21:30: Rema yaharuriwe inzira

Mbere y’uko uyu Munya-Nigeria agera ku rubyiniro muri BK Arena, rwashyizweho ibibumbano bidasanzwe mu kwerekana ko uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ’Calm Down’, agiye gutaramira abakunzi be b’i Kigali.

Aka kanya DJ Jumbee usanzwe ari we DJ wa Rema ni we uri kuvanga imiziki afasha abitabiriye igitaramo gushyuha mbere y’uko uyu muhanzi abataramira.

 Patrice Evra ari muri BK Arena

Uwahoze ari myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa n’andi makipe arimo Manchester United na Juventus, Patrice Evra, yageze muri BK Arena aho yitabiriye iki gitaramo giherekeza ibirori byo #KwitaIzina21.

Evra ni umwe mu bise amazina abanga b’ingagi, yita izina Muganura umwana wo mu muryango wa Izuba.

21:00: Akanyamuneza ni kose muri BK Arena

Abaturarwanda b’ingeri zinyuranye biganjemo urubyiruko bitabiriye ku bwinshi iki gitaramo.

Mu bitabiriye harimo abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abahanzi, abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga n’abandi.

20:30: Massamba na Ruti Joel bashyigikiye DJ Marnaud

Nyuma y’uko Kenny Sol na King Kivumbi bavuye ku rubyiniro, umuhanga mu kuvanga imiziki DJ Marnaud ni we wahawe umwanya kugira ngo asusurutse abitabiriye igitaramo.

Mu mwanya we, yakiriye Intore Massamba na Ruti Joel bafatanya gususurutsa abari muri BK Arena.

20:20: Kivumbi King yajyanye Kirikou Akili ku rubyiniro

Ubwo yari ageze ku ndirimbo ’Yampayinka’ baherutse gushyira hanze, Kivumbi yahamagaye mugenzi we w’i Burundi Kirikou Akili bafatanya gutanga ibyishimo muri iki gitaramo.

20:15: Juno Kizigenza yasanze Kivumbi ku rubyiniro

Ubwo Kivumbi King yari ageze ku ndirimbo ’Kirigute’, uyu muraperi yahamagaye mugenzi we Juno Kizigenza bafatanya kuririmba iyi ndirimbo yakunzwe cyane kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

20:05: Kivumbi King ni we ukurikiyeho

Umunyagihugu nk’uko akunze kwiyita ni we we wakurikiye Kenny Sol ku rubyiniro..

Kivumbi yinjiriye mu ndirimbo ’Hanze’ yakunzwe cyane ubwo yajyaga hanze muri Nzeri 2024.

20:00: Kenny Sol yanyuze imitima y’abakunzi be muri BK Arena

Mu gihe cy’iminota 20 yamaze ku rubyiniro, uyu muhanzi uri mu bahagaze neza mu muziki Nyarwanda, yatanze ibyishimo bisendereye binyuze mu ndirimbo zirimo Haje Gushya, Ikinyafu, Haso, Phenomena n’izindi.

19:50: Igitaramo cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy K. Afrika, bari mu bayobozi bamaze kugera muri BK Arena bitabiriye iki igitaramo.

19:40: Kenny Sol yabanje ku rubyiniro

Umuhanzi Nyarwanda Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol ni we wabanje ku rubyiniro muri iki gitaramo.

Kenny Sol wageze ku rubyiniro Saa 19:41, yishimiwe n’abafana be cyane aho yinjiriye mu ndirimbo ’Haso’ yakoze mu 2021.

19:00: Abantu batangiye kuba benshi muri BK Arena

Kuva Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, abitabiriye igitaramo giherekeza ibirori byo #KwitaIzina21 bakomeje kugera muri BK Arena.

Amafoto: Munyemana Isaac & Cyubahiro Key

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza