Ubwitabire buri hejuru buri mu byaranze igitaramo cya kabiri cy’iserukiramuco rya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026”, cyabereye kuri Stade y’Akarere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena.
Ibi bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus na BPR Bank Rwanda Plc, biri kuba ku nshuro ya karindwi.
Igitaramo cyabereye i Ngoma kuri uyu wa Gatandatu, cyakurikiye icya mbere cyabereye i Huye, cyitabiriwe n’abahanzi barindwi mu munani bagombaga kuririmba, aho umuhanzi utagaragaye uyu munsi ari Kivumbi King.
Bitandukanye n’uko byagenze i Huye ndetse n’uko biteganyijwe mu yindi mijyi itanu izageramo iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya karindwi, nta muhanzi wegukanye Primus Guma Guma Super Star wari i Ngoma.
Gusa ubwo Davis-D yari amaze kuririmba nyuma ya Amalon, Ross Kana, Marina, Bushali na Kenny Sol, hafashwe umunota wo kwibuka no guha icyubahiro umuraperi Tuyishime Joshua ‘Jay Polly’ wegukanye PGGSS mu 2014, witabye Imana mu 2021.
Nyuma yaho ni bwo Chriss Eazy yataramiye abitabiriye iki gitaramo aho ari we wakoresheje iminota myinshi, agakurikirwa na Marina mu gihe abandi bose bakoresheje iminota itarenze 30.
Abandi bahanzi bari bahawe umwanya muri iki gitaramo ni Bpac Rugamba wiyita "Umwami w’Igisaka" na Mugaara Aubea.
Igitaramo cya gatatu kizabera i Muhanga tariki ya 4 Nyakanga 2026.
UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE:
19:48: Abaturage b’i Ngoma bashimiwe kwitabira bidasanzwe
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yashimiye abaturage bitabiriye iki gitaramo cya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026”.
Yakomeje agira ai “Ibyishimo dufite biratujyana mu minsi ya vuba ku itarki ya 4 Nyakanga, ku munsi tuzizihizaho Umunsi wo Kwibohora kw’igihugu cyacu.”
Yasabye abitabiriye gutaha mu mahoro no kunywa mu rugero, abarimo urubyiruko bakirinda ingeso mbi.
19:44: Chriss Eazy yakomewe amashyi mu gitaramo cy’i Ngoma
Chriss Eazy ni we waririmbye nyuma mu bahanzi bitabiriye igitaramo cya kabiri cya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026” cyabereye kuri Stade ya Ngoma kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma yo kuririmba iminota 14, uyu muhanzi yagize ati “Mwiteguye kubyina? Ibyo byari ukwishyushya.”
Yahise aririmba “Sekoma”, ayiririmba agendana n’abafana be wabonaga ko bazi amagambo yose ayigize.
Ubwo “Sampe” yari irangiye, Utah Nice yasanze Chriss Eazy ku rubyiniro baririmbana “My Mind” yasize buri wese uri muri Stade ya Ngoma anyeganyega.
Chriss yahise agira ati “Dukomeze?”, atangira kuririmba “Bana” n’abafana be aho yabahaye umwanya uhagije muri iyi ndirimbo bakaririmba bonyine.
Indirimbo uyu muhanzi yasorejeho abakunzi be ubona bakinyotewe ni “Jugumila” yakoranye na Kevin Kade na DJ Phil Peter mu 2024, aho ubwo yari irangiye abafana be bamukomeye amashyi.
19:08: Chriss Eazy ni we uhamagawe nyuma ku rubyiniro
Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy ni we wa nyuma mu bahanzi bari bategerejwe i Ngoma kuri uyu wa Gatandatu, muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
18:58: Jay Polly yahawe icyubahiro i Ngoma
Mu gitaramo cya kabiri cya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026” kiri kubera i Ngoma, hafashwe umunota wo kwibuka no guha icyubahiro umuraperi Tuyishime Joshua ‘Jay Polly’ witabye Imana mu 2021.
Ku nyakiramashusho zari muri Stade ya Ngoma ku rubyiniro, hagaragajwe ifoto y’uyu muhanzi iriho amagambo agira ati “Komeza kuruhukira mu mahoro.”
Nyuma y’umunota, hacuranzwe indirimbo z’uyu muhanzi wegukanye Primus Guma Guma Super Star mu 2014, zirimo “Kumusenyi” na “Ndacyariho”.
18:56: Itara ryamuritse i Ngoma
Imwe mu ndirimbo za Davis-D Shine Boy zakoze ikinyuranyo kuri Stade ya Ngoma kuri uyu mugoroba ni “Itara” yaririmbye nyuma y’izirimo “Ifarashi” na “Micro”.
Ubwo yari ageze kuri iyi ndirimbo, uyu muhanzi wiyita ‘Umwami w’Amajyepfo’ washakaga kwiyimika no mu Burasirazuba, yasabye abari muri stade kuzamura amaboko, aterura agira ati “Mfasha ntazimya itara”, maze bamwe mu bafite telefoni bacana amatara yazo.
“Itara” yakoze mu 2021, yayikurikije “Dede” yo mu 2021 mbere yo gufata akanya ko gushimira EAP yateguye iri serukiramuco rya muzika n’abafatanyabikorwa bayo barimo MTN, Primus na BPR Bank Rwanda Plc.
Yahise agira ati “Ku ndirimbo ya nyuma, mbafitiye ‘surprise man’!” Ni bwo ku rubyiniro yatumiye Bushali bafatanya kuririmba “Bermuda” bakoranye na Bulldogg mu 2023.
18:25: Davis D ntiyatindiye abafana be i Ngoma
Mu ikabutura ndende y’ikoboyi y’umukara n’umupira uciye amaboko w’umukara, mu mutwe hari igitambaro cy’umuhondo, umuhanzi Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D yageze ku rubyiniro rwa Stade ya Ngoma aririmba ‘Biryogo” yakoze mu 2015.
Nta kanya byatwaye kugira ngo uyu muhanzi ahite asanga abafana be hasi, ariko ntiyatinzeyo ahita asubira ku rubyiniro.
18:22: ‘Ikinyafu’ na ‘Haje Gushya’ zatumye bamwe biyambura
Iminota 28 ya Kenny Sol kuri Stade ya Ngoma yakoze ikinyuranyo ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’uko izuba rirenga muri aka gace k’u Rwanda rirasiramo.
Indirimbo ya kabiri uyu muhanzi yaririmbye nyuma yo kwinjirira muri “Haso”, ni “Ikinyafu” yakoranye na Bruce Melodie na Element Eleeeh mu 2020. Iyi yahagurukije abatari bake barayibyina, bamwe muri bo bakuramo ibyo bari bambaye hejuru.
Izindi ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye kandi zigahugurutsa benshi ni “Joli”, “Phenomena” na “Molomita”.
Ubwo yaririmbaga “Haje Gushya” aheruka gukora, akaba ari na yo yasorejeho, byabaye ibicika kuri Stade ya Ngoma kuko abasigaye bahagaze bwuma ari mbarwa.
17:54: Kenny Sol yageze ku rubyiniro
Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol mu muziki, yagiye ku rubyiniro rwo kuri Stade ya Ngoma ari umuhanzi wa gatanu mu bari gususurutsa abitabira “MTN Iwacu na Muzika Festival 2026”.
Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo “Haso” yakoze mu 2021.
17:45: Igisobanuro cya Iwacu Muzika? Nawe amaso araguha!
17:36: Bushali yashimishije ab’i Ngoma
Nyuma yo kuririmba “Zezeze”, Bushali wari wishimiwe cyane i Ngoma, yagize ati “Ndabakunda bya hatali, reka mbatemo.”
Yahise akurikizaho “Kurura” mbere yo kuririmba “Kamwe” yakoranye n’abandi bahanzi, aho yabyinwe cyane na benshi bitabiriye igitaramo.
Akimara kuririmba “Meterese” yakoranye na Yampano, abafana batangiye kuririmba bati “Bushido, Bushido”, ahita akurikizaho izindi zirimo “Kugasima” yishimiwe byihariye.
Bushali yasoreje kuri “Bahabe” yakoranye na DJ Marnaud mu 2021, na we afatana ifoto n’abakunzi be.
17:07: Bushali yakiriwe bidasanzwe i Ngoma
Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali yakiranywe amashyushyu n’urugwiro rwinshi ubwo yari ageze ku rubyiniro rwa Stade ya Ngoma.
Uyu muhanzi yambaye ikabutura y’ikoboyi ijya gusa n’umuhondo, agasengeri k’umukara kariho ishusho ye ndetse n’amadarubindi y’umuhondo.
Kuri uyu mugoroba, ni umuhanzi wa kane ugiye ku rubyiniro mu bahanzi bazasusurutsa ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
Indirimbo yinjiriyemo ni “Nituebue”, ayiririmba akanya gato, akurikizaho “Kinyatrape” mbere yo kuririmba “Umwirabura”.
17:05: Marina yahaye icyubahiro ‘Jay Polly’
Ingabire Deborah uzwi nka Marina, waririmbiraga mu Burasirazuba aho akomoka, yahaye icyubahiro umuraperi Tuyishime Joshua ‘Jay Polly’ witabye Imana mu 2021.
Marina yabikoze ubwo yari ageze ku ndirimbo “Too Much” na “Coming home”, aho zakurikiye “Ni wowe”, "Do Me" yakoranye na Queen Cha na “Paje”.
Ubwo yari ageze kuri “Bimpampe”, amaze gukoresha iminota 29, Marina yongorewe ko iminota ye irangiye, ahita abwira abafana be ati “Twifatire agafoto?”
Ababyinnyi be bahise begera imbere, atangira kuririmba indirimbo “Agafoto” yakoranye na DJ Phil Peter, Fireman na Aime Bluestone mu 2022.
MC Buryohe na MC Bianca bamusanze ku rubyiniro amaze gukoresha iminota 32, bamusaba gufata ifoto n’abafana be b’i Ngoma.
16:30: Marina yinjiriye muri "Marina"
Umuhanzi Ingabire Deborah wamenyekanye nka Marina yabaye uwa gatatu wagiye ku rubyiniro mu bahanzi ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026."
Yinjiririye mu ndirimbo "Marina" yakoze mu 2017 mu gihe yayikurikije "Madede" yakoze mu 2020.
16:25: MC Buryohe na Bianca Baby berekanye ko na bo bazi kubyina
Mu gisa n’akaruhuko gato kafashwe nyuma yo kwakira Amalon na Ross Kana ku rubyiniro, Ntakirutimana Halifa uzwi nka MC Buryohe na Uwamwezi Daphine uzwi nka MC Bianca Baby bafashe umwanya urambuye basusurutsa abitabiriye igitaramo cya kabiri cya "MTN Iwacu Muzika Festival" kuri Stade ya Ngoma.
16:10: Ross Kana mu rukundo n’ab’i Ngoma
Indirimbo “Sesa” iri mu zatwaye umwanya munini wa Ross Kana ku rubyiniro kubera kuyibyinana n’abafana be bari kuri Stade ya Ngoma.
Uyu muhanzi wahuzaga n’umurishyo wa Symphony Band, yayikurikije “Mami” yakoze mu 2024, maze akajya aha umwanya abitabiriye igitaramo bagasubiramo amwe mu magambo ayigize nka “Nkunda Ross Kana….”
Yahise akurikizaho “Molela” imaze amezi icyenda gusa isohotse, aho iyi ndirimbo yashituye ibihumbi by’abari muri stade, bose bati “Urenda kunsaza (molela, molela mama). Njye ntawakumbuza (molela, molela mama).”
Mbere yo kuva ku rubyiniro, amaze gukoresha iminota 24, Ross Kana yasabwe n’abakunzi be gukuramo amadarubindi yari yambaye, arabikora.
MC Buryohe yahise ajya ku rubyiniro, amusaba ko afatana ifoto n’abakunzi be, abatera umugongo areba umufotozi ku buryo bose bagaragara.
15:47: Ross Kana yagiye ku rubyiniro ari uwa kabiri
Umuhanzi Rubangura David uzwi nka Ross Kana, ni we muhanzi wa kabiri mu bazasusurutsa ibitaramo bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, wageze ku rubyiniro rwo muri Stade ya Ngoma.
Mu ipantalo ya kake n’agapira k’umweru, Ross Kana yinjiriye muri "Fou de Toi" yakoranye na Element Eleéeh na Bruce Melodie.
15:46: Amalon yinjije neza ab’i Ngoma mu gitaramo cya kabiri cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’
Nyuma yo kuririmba “Impanga” na “Yambi”, Amalon yagize ati “Dukore akantu”.
Yahise asingira imwe mu ndirimbo ze zikunzwe ari yo “Impunzi” mbere yo gukurikizaho “Byakubaho” na “Ngirente”.
Indirimbo “Single” uyu muhanzi yakoze mu 2019, iri mu zishimiwe cyane i Ngoma, mu gihe yasoreje kuri “Nyirabasare” yakoze vuba aha.
Amalon wageze aho akikura ikote, yamaze ku rubyiniro iminota 28.
– 15:17: Amalon yabimburiye abandi bahanzi bifashishijwe muri ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’
Abifashijwemo na Symphony Band iza gucurangira abahanzi bose, umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon, ni we wabanje ku rubyiniro i Ngoma mu bahanzi umunani bazasusurutsa ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
N’i Huye, mu gitaramo cya mbere, Amalon ni we wari wabanje ku rubyiniro. Yongeye kwinjirira mu ndirimbo ’Derila’ yakoranye na Ally Soudy mu 2019.
Kuri uyu wa Gatandatu, uyu muhanzi yambaye ’costume’ y’umweru ujya kuba ivu na karuvati y’umukara.
15:00: Mugaara yataramiye ab’i Ngoma
Umuhanzi akaba n’umucuranzi Mugaara Aubea na we ari mu bahanzi bahawe umwanya mu gitaramo cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" kiri kubera i Ngoma.
Uyu muhanzi ufite ubumuga rw’uruhu, yahereye ku ndirimbo yise "Gakondo" akurikizaho indi yise "Birasanzwe".
Mu bafatanyabikorwa b’iserukiramuco ry’uyu mwaka harimo Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (UPHLS).
Kenny Sol arategerejwe
Abakunzi ba Kenny Sol bazanye icyapa kigaragaza ko aza kuba ari mu bashyikigiwe cyane kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Ngoma.
"Haje Gushya" iri mu ndirimbo zigezweho z’uyu muhanzi ubusanzwe witwa Rusanganwa Norbert.
RFI iri i Ngoma muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) kiri mu bafatanyabikorwa ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" aho gikomeje gushishikariza Abanyarwanda gukoresha serivisi zacyo mu kubona ubutabera bunoze.
RFI ifite serivisi zikurikira:
Ukeneye ibisobanuro birambuye kuri serivisi za RFI, uhamagara telefoni itishyurwa 4636 cyangwa ukabandikira kuri whatsapp +25078832093 no kuri email:[email protected].
14:41: MC Buryohe yahageze
Ntakirutimana Halifa uzwi nka MC Buryohe, uri mu bashyushyarugamba b’ibitaramo bya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026", yamaze kugera ku rubyiniro.
Yasabye ab’i Ngoma gukora ku buryo abantu bose barimo n’ab’i Kigali bamenya ko "habaye show".
Nyuma y’iminota itatu, Uwamwezi Daphine uzwi nka MC Bianca Baby, na we yamusanze ku rubyiniro, we avuga ko mbere na mbere asuhuza abagore n’abakobwa bitabiriye iki gitaramo.
14:23: DJ Tricky ni we ugezweho
DJ Tricky ni we uhawe umwanya ngo avange imiziki, asusurutse abari kuri Stade ya Ngoma mu gitaramo cya kabiri cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026".
Ni umuziki ugizwe n’indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda ndetse by’umwihariko zibyinitse ku buryo zihagurutsa abatari bake kuri iyi stade.
MC Swaga na we ari hafi aho mu gufasha abitabiriye kujyana n’umuziki.
Izuba ry’igikatu mu Burasirazuba?
Ibyo si ikibazo muri "MTN Iwacu Muzika Festival" ku buryo umuntu yabura ’vibe’. Primus iri ahantu hose kuri Stade ya Ngoma ahari kubera igitaramo cya kabiri cy’uyu mwaka, aho abacyitabiriye bari kwica icyaka.
13:50: Umwami w’Igisaka yabanjirije abandi ku rubyiniro
Muri ibi bitaramo bya "MTN Iwacu Muzika Festival", abahanzi bo mu mijyi iri serukiramuco rigeramo ntibibagiranye.
I Ngoma, umuhanzi wo mu Burasirazuba wabanje guhabwa umwanya wo gutaramira abitabitiye iki gitaramo cya kabiri cy’uyu mwaka ni Bpac Rugamba wiyita "Umwami w’Igisaka".
Uyu muhanzi wagiye ku rubyiniro yambaye nk’intore ariko mu myambaro ikoze mu birere, yaririmbye indirimbo zirimo "Trust Nobody", "My God My Queen" na "Apana".
Incamake kuri "MTN Iwacu Muzika Festival"
Muri Kamena 2019 ni bwo hateguwe bwa mbere iri serukiramuco rya Iwacu Muzika rigamije kumenyekanisha umuziki w’abahanzi Nyarwanda, ritegurwa na East African Promoters (EAP).
Ni iserukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro n’uwari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, mu gitaramo cyabereye mu Karere ka Musanze.
Uwo mwaka ryabereye mu ruhame kugeza risorejwe i Kigali, ariko mu myaka ibiri yakurikiyeho ryabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, ritambuka kuri Televiziyo Rwanda kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu 2023, MTN Iwacu Muzika Festival yongeye kubera mu ruhame, iba inshuro ebyiri, abahanzi banyuranye baririmba muri ibyo byiciro byombi birimo iby’ab’umuziki ugezweho n’abaririmba injyana gakondo.
Ni mu gihe kuva mu 2024, iri serukiramuco riri kuba mu isura rifite uyu munsi aho ritumirwamo abahanzi bakunzwe mu Rwanda.
Abahanzi ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" bategerejwe i Ngoma
Abahanzi umunani ni bo bari gutaramira abakunzi ba muzika mu iserukiramuco ry’uyu mwaka, aho rizagera hose mu gihugu.
Abo ni Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali.
Ibitaramo bizabera mu mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Muhanga, Musanze, Rubavu na Karongi izakira ibi bitaramo bwa mbere.
13:00: I Ngoma bayiraye ku ibaba
Kuva kera, abatarama babikora amasaha y’umunsi amaze gukura ariko ab’i Ngoma bo bahisemo kuzinduka ndetse kugeza ubu Stade yaho iri hafi kuzura.
Ibi bitaramo bya "Iwacu Muzika Festival" bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus ndetse by’umwihariko muri uyu mwaka hiyongereyemo BPR Bank Rwanda Plc.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!