Lionel Richie yongeye kugira ikibazo cy’ubuzima bituma ajyanwa mu bitaro, aho kuri ubu ari gukorerwa ibizamini by’umutima mu cyumba cy’abarwayi barembye (ICU) i St. Louis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzi w’imyaka 77 yagiye mu bitaro nyuma y’igitaramo yakoreye ahitwa The Muny muri St. Louis ku wa 29 Kanama 2026.
Mu mpera z’icyo gitaramo, Richie yasabye abari kumwe na we ku rubyiniro kumuzanira intebe, maze indirimbo ye “All Night Long” ayiririmba yicaye.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko Richie ubwe ari we wagiye mu bitaro kugira ngo akorerwe ibizamini mu rwego rwo kwirinda ko ikibazo cy’ubuzima cyamukomerana.
Mu ntangiriro, hari amakuru yavugaga ko abaganga bashoboraga bakekaga ko umubiri we watakaje amazi menshi, ariko amakuru mashya avuga ko abaganga bari no gusuzuma ibibazo bishobora kuba bifitanye isano n’umutima.
Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye ryatanzwe na Lionel Richie cyangwa abamuhagarariye risobanura neza indwara yaba arwaye.
Iki kibazo kibaye nyuma y’ikindi cyabaye muri Kamena 2026, ubwo Richie yagize ikibazo ari ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye i St. Paul muri Minnesota.
Uyu muhanzi yavuze ko yumvaga atameze neza, bituma ahagarika igitaramo kitarangiye. Nyuma y’icyo kibazo yajyanywe mu bitaro, ndetse ibitaramo bibiri byari gukurikira icy’i Chicago na Columbus birasubikwa kugira ngo abanze aruhuke nk’uko abaganga bari babimugiriyemo inama.
Lionel Richie ari mu rugendo rw’ibitaramo yise “Sing a Song All Night Long”, ari gukorana n’itsinda Earth, Wind & Fire. Nubwo yongeye guhura n’ikibazo cy’ubuzima, nta cyemezo cyo gusubika ibindi bitaramo bye birimo icyo ateganya gukorera i San Francisco ku wa 26 Nzeri 2026, cyari cyatangazwa.
Richie ni umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi, azwi cyane ku ndirimbo nka “Hello”, “All Night Long”, “Dancing on the Ceiling” na “Say You, Say Me”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!