IGIHE

Levixone yahishuye uko yabonekewe ko Desire Luzinda azamubera umugore (Video)

0 5-02-2026 - saa 18:58, Nsengiyumva Emmy

Rubyogo Lucas cyangwa Levixone nk’izina ryamenyekanye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda, yahishuye uko Imana yamweretse ko azarushinga na Desire Luzinda mbere y’uko bo babyemeranya.

Ibi Levixone yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE kuko amaze iminsi mu Rwanda aho ari gukora kuri album ye nshya ari gukorana n’abatunganya imiziki batandukanye b’i Kigali.

Ubwo yari abajijwe ku bijyanye n’urukundo rwe na Desire Luzinda baherutse gukora ubukwe bwaciye ibintu muri Uganda, uyu muhanzi ukomoka mu Rwanda ariko wabaye icyamamare muri Uganda ari na ho yavukiye akanakurira, yemeje ko bagiye gukora ubukwe nyuma y’uko babyeretswe n’Imana.

Uyu muhanzi yavuze ko mbere yo gukundana na Desire Luzinda bari basanzwe ari inshuti bamaranye imyaka myinshi, urugendo rw’urukundo rwabo rukaba ruri muri filime mbarankuru bari gukoraho bateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Nubwo atifuzaga kuvuga byinshi ku rugendo rw’urukundo rwe na Desire Luzinda cyane ko bizaba biri muri iyi filime mbarankuru bari gukora, Levixone yahishuye ko bafashe icyemezo cyo kubana nyuma y’uko Imana ibabonekeye bose.

Ati “Njye Imana yarambonekeye imunyereka nk’umugore wanjye, icyo gihe nagiye kumureba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbimubwiye nawe nsanga amaze iminsi abonekewe ko ari njye uzamubera umugabo.”

Ikindi Levixone yahishuye ni uko amafoto yo kwambika impeta abantu babonye atafashwe mu gihe abantu bayaboneye.

Abajijwe igihe yafatiwe yabereye ibamba umunyamakuru, ahamya ko ibyo abantu bazabisobanukirwa muri filime mbarankuru bari gutegura.

Levixone na Desire Luzinda bakoze ubukwe muri Kanama 2025.

Ubukwe bwabo bwaguzwe na MTN Uganda ku buryo uwifuzaga gukurikira ibyo birori yasabwaga kwishyura 4000 UGX, ni ukuvuga arenga 1500 Frw.

Levixone na Desire Luzinda bakoze ubukwe muri Kanama 2025
Levixone yahishuye ko we na Desire Luzinda biyemeje kurushinga nyuma yo kubihishurirwa n'Imana
Levixone amaze iminsi mu Rwanda aho ari gukora kuri album ye nshya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza