IGIHE

Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka

0 13-10-2026 - saa 13:19, Gilbert Ukwizagira

Umuhanzi w’Umunyarwanda Levixone, uzwi cyane mu muziki wa Uganda, n’umugore we Desire Luzinda, batangaje ko bari mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo.

Levixone na Desire Luzinda batunguye abafana babo ku mbuga nkoranyambaga ubwo bagaragaza amashusho y’uyu mugore akuriwe, dore ko na we asanzwe ari umuhanzi w’izina rikomeye mu bakunzi b’umuziki.

Ni amashusho yagaragaje Levixone akorakora ku nda y’umugore we Luzinda ugaragara nk’utwite inda y’imvutsi.

Ni amashusho baherekeresheje amagambo agira ati “Ni Ssalongo gusa uyu mwaka”. Ni amagambo yakuruye inkuru ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko baba bagiye kwibaruka impanga, cyane ko izina Ssalongo rikunze kwitwa umugabo wabyaye impanga, muri Uganda.

Luzinda ntiyigeze agira byinshi avuga kuri iyi nda, icyakora ikibuga cyasigaranye abafana bahise bajya ahabugenewe abagatanga ibitekerezo babashimira ndetse banabifuriza kuzabyara amahoro.

Hari hashize amezi atatu Levixone ahakanye amakuru avuga ko umugore we atwite. Muri Nyakanga 2026, hari hasakaye amafoto agaragaza uyu mugore asa nk’utwite, ariko undi abitera utwatsi, avuga ko ari ayakozwe n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Icyo gihe, Levizone ukomoka i Huye, yaburiye abafana kudahita bizera ibintu byose babonye ku mbuga nkoranyambaga, abasezeranya kubamenyesha ukuri igihe cya nyacyo nikigera.

Desire Luzinda na Sam Lucas Lubyogo, wamamaye nka Levixone mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bashyingiranywe mu birori byabereye muri Kampala Serena Hotel, i Kigo muri Uganda.

Hari ku wa 15 Kanama 2025. Bashyingiwe na Apôtre Grace Lubega wahinze Phaneroo Ministries International.

Luzinda yari asanzwe ari umugore mbere y’icyo gihe dore mu 2004 yari yarabyaye ku ruhande umwana yise Michelle Kaddu.

Uyu mwana yakuruye impaka ku mbuga cyane aho abantu bibazaga nimba uyu mugore azashobora kumurera abifatanya n’umuziki n’ubundi bucuruzi bwe.

Bombi bakora ubukwe, uyu mwana yarabwitabiriye. Luzinda na Levixone bakunze kugaragaza ko babanye mu mahoro kandi buri wese yuzuza inshingano ze.

Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka, cyane ko Luzinda akuriwe
Levixone n'umugore we Desire Luzinda bari mu byishimo byo kwitegura imfura yabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza