Lady Gaga w’imyaka 40 n’umukunzi we Michael Polansky, bibarutse imfura we nk’uko by’atangajwe n’itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru yatangajwe ku wa Gatanu, tariki 12 Nzeri 2026, yemejwe n’umuntu wegereye aba bombi wavuganye na Page Six na People. Gusa kugeza ubu nta makuru aratangazwa ku izina ry’umwana, igitsina cye cyangwa itariki yavukiyeho.
Lady Gaga, amazina ye asanzwe ni Stefani Germanotta, amaze imyaka itandatu akundana na Michael Polansky. Bombi basezeranye mu 2024.
Uyu muhanzikazi ari mu bazwi cyane ku Isi, wamamaye mu ndirimbo zirimo Bad Romance, Poker Face na Shallow.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!