IGIHE

Kate Bashabe yahishuye uko gukubagana byari bimwambuye ubuzima

0 18-08-2026 - saa 20:43, Nsengiyumva Emmy

Kate Bashabe uhamya ko nta muntu wakabaye yiyemerana umubiri cyane ko ubuzima ari ubusa, yahishuye uko mu mpera z’umwaka ushize yakoze impanuka ikomeye yarimuhitanye Imana igakinga ukuboko.

Ibi Kate Bashabe yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yagaragaje uko mu Ukuboza 2025 yakoreye impanuka iwe mu rugo yari imuhitanye, gusa Imana igakinga akaboko.

Ati “Nari mfuye koko. Buriya gukubagana ukuze ni ibintu bibi, ntabwo ari byiza abantu bose bakubagana bazabireke. Naraguye nkubita umunwa n’umutwe, nari mfuye. Urebye isura yanjye ukuntu yanganaga, byari ibintu bibi cyane… Satani yari antwaye, Imana iravuga iti ‘guma aha’, nturasoza umugambi wanjye.’ Ubu ndi mu mahirwe ya kabiri.”

Uyu mukobwa uri muri ba rwiyemezamirimo bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko impanuka yagize yamwigishije isomo ry’uko umubiri umuntu yambaye atagakwiye kuwiyemerana.

Ati “Hariya ni ho nahise mbona ukuntu ubuzima ari ubusa. Buriya kwiyemerana uyu mubiri twambaye ntacyo bimaze, kumva ko hari umuntu urenzeho ntacyo bimaze na byo, kuko ushobora kubyuka uri mu kagare.”

Kate Bashabe, ushimira Imana yamufashije gukira, yavuze ko iyo mpanuka yayikoreye iwe mu rugo ubwo yari ari gukina n’abana, aza kunyerera birangira yikubise hasi yisanga kwa muganga arembye.

Kate Bashabe yasabye abantu kutajya biratana umubiri cyane ko ari ubusa
Kate Bashabe yahishuye ko aherutse gukora impanuka yari imutwaye ubuzima Imana igakinga akaboko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza