Mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2026, The Ben yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali, aho abagitegura bizihizaga imyaka ine ishize batanga ibyishimo n’imyidagaduro ku bakunzi b’urwenya.
Muri iki gitaramo, The Ben yaganirije abacyitabiriye ku ngingo zitandukanye, ariko by’umwihariko anaboneraho gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge.
The Ben yanaganirije urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo, anaboneraho kubatera urwenya binyuze mu nkuru zo mu buzima bwe bwo hambere.
Yabajijwe ikintu cyamubayeho mu buto atajya yibagirwa, cyane cyane mu gihe yigaga ku ishuri rya Gahini aho yize ayisumbuye.
Yagize ati “Twagiraga itsinda twitaga Aba Blues ry’abana b’abahanga ariko bakunda gukubagana. Umunsi umwe naje kuzimya amatara y’ikigo, kandi hari ukuntu yari afatanye n’ay’ibitaro. Ubwo mba nzimije ibitaro n’ikigo. Baranyirukanye, ndagenda ngeze i Kayonza mpamagara umuyobozi w’ishuri nigize umusirikare. Navuze amagambo nk’atatu ya gisirikare, ahita ambwira ati abana ni abana, mureke agaruke. Ni nde wamwirukanye?”
Ku rundi ruhande, The Ben yavuze ko ikindi yari azwiho ku ishuri ari uko yagiraga amahirwe yo gutereta abana b’abayobozi b’ishuri.
Ati “Nagiraga amahirwe yo gutereta abana ba ba directeur. I Gahini abantu babizi, nari mfite umukobwa twakundanaga, mwiza cyane, witwa Mahoro. Mu bwana nagiraga amahirwe yo kubona ibintu byiza cyane.”
Uretse The Ben, iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyarwenya banyuranye, biganjemo abakuriye muri Gen-Z Comedy, barimo Pirate, Umushumba, Muhindee wanakiyoboye, Lucky Baby, Kaduhire Kadudu, Rumi, Inkirigito Clement, Musa na MC Kandii n’abandi.
Ni igitaramo kandi cyaririmbyemo Bolingo Paccy, wanaboneyeho gutumira abakunzi b’umuziki we mu gitaramo afite ku wa 20 Kanama 2026, kizabera ahitwa Copenhagen Kicukiro.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!