%PDF-1.4 %âãÏÓ #tlhkpln# Ku myaka 30 Ngabo Léon ‘Njuga’ arifuza gusubira kwiga ahereye mu mashuri abanza | IGIHE
IGIHE

Ku myaka 30 Ngabo Léon ‘Njuga’ arifuza gusubira kwiga ahereye mu mashuri abanza

0 17-03-2020 - saa 21:58, Nsengiyumva Emmy

Ngabo Léon wamenyekanye nka Njuga cyangwa Kadogo muri filime zo mu Rwanda arifuza gusubira ku ishuri akongera akiga ahereye mu mashuri abanza nubwo yavuye mu ishuri yiga mu wa gatanu w’ayisumbuye.

Njuga yabonye izuba mu 1990, yavukiye ndetse anakurira i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge icyakora nkuko abyivugira mu kubyiruka kwe yari umwana utumvira ababyeyi.

Mu 2011 ubwo yigaga mu mwaka wa Gatanu w’Amashuri Yisumbuye muri APACE aho yize Icungamutungo [Comptabilité] uyu musore yaje kwiba iwabo amafaranga 600 Frw ayagura bajiya azijyana ku ishuri.

Iwabo babuze amafaranga bagiye kumushaka ku kigo basanga yaguze bajiya ndetse umuhumuro wazo wakwiriye mu ishuri birangira ahanishijwe inkoni mu maso y’abandi banyeshuri.

Uku gukubitirwa imbere ya bagenzi be byatumye Njuga agira isoni zo kongera gusubira kwiga ava mu ishuri atyo.

Njuga avuga ko abonye ubushobozi yasubira mu ishuri akiga atitaye ku myaka ye.

Yagize ati “Nakwiga nta soni byantera, ngiye kwiga nahera mu wa kane w’amashuri abanza kugira ngo nige neza ariko n’ikinyabupfura cyiyongere.”

Uyu musore avuga ko mu buto bwe yabuze ikinyabupfura no kubaha ababyeyi bityo igihe yaba asubiye ku ishuri akaba yagerageza kubyiga.

Nyuma y’igihe gito avuga ko se yaje kwitaba Imana noneho bimuha uburenganzira bwo kubaho yigize icyigenge.

Njuga avuga ko yatinyaga se kuko yamukubitaga cyane, ati “Nagiraga indwara yo kunyara ku buriri mu gitondo nabyuka akavuga ngo mumbwire niba cyanyaye ku buriri mbereke. Yarankubitaga cyane kugeza ubwo yitabye Imana numva ndishimye ariko uko imyaka yagiye ishira naricujije naje gusanga data yari uw’agaciro kenshi.”

Uku gukura atumvira ababyeyi byatumye Njuga yanga kwiga aza kwisanga mu buzima butari bwa mbarubukeye, bwo gushakisha.

Nubwo atigaga ariko yari afite impano yo gukina mu izamu ry’umupira w’amaguru bituma atangira kuba umuhashyi (ukinira ibigo ariko atahiga) imyaka myinshi.

Iki gihe ngo ntabwo byamuhiriye ahubwo byabaye ngombwa ko abivamo agira Imana abona aho bakina filime abona ariyo nzira ye yo gukabya inzozi.

Njuga yatangiye gukurikira abakina filime ashaka ko bamuha ku biryo baryaga igihe babaga bari gufata amashusho.

Kubana na bo cyane byatumye uyu musore atangira gukina filime ahereye ku ya Muniru yitwa “Bibaho” ari nayo ya mbere Njuga avuga ko yakinnyemo.

Uyu musore yaje kuva iwabo kubera guhunga igitsure cya nyina, ati “Najyaga mu bintu nkunda bakabundaza.”

Njuga akiva iwabo yahise ajya kuba ku nshuti ze kugeza ubwo yatangiye kwibana, kuri ubu ni umugabo ufite umwana umwe.

Reba igice cy’ikiganiro twagiranye na Njuga

Ngabo Léon ‘Njuga’ w'imyaka 30 ni umwe mu bakinnyi beza muri filime Nyarwanda
Njuga avuga ko ashaka gusubira ku ishuri ndetse atatinya guhera mu mashuri abanza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza