IGIHE

Siloam Choir yareze Bosco Nshuti na Jado Sinza yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa

0 1-07-2026 - saa 20:51, Nsengiyumva Emmy

Siloam Choir ibarizwamo bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda barimo Bosco Nshuti na Jado Sinza, yateguye igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.

Iyi korali ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kumukenke, iri mu zikunzwe cyane mu Mujyi wa Kigali. Igitaramo yateguye cyiswe "Ndi uwa Kristo", kikazaba ku wa 12 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali.

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo igira iti "Ndi uwa Kristo", ikaba igamije gukangurira abantu kwemera no guhamya Yesu Kristo mu mibereho yabo ya buri munsi.

Siloam Choir ni imwe mu makorali afite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, by’umwihariko nyuma y’uko indirimbo yayo "Warandondoye" irebwe n’abarenga miliyoni esheshatu kuri YouTube.

Ni korali kandi yanyuzemo abaririmbyi benshi bamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Bosco Nshuti na Jado Sinza, bakiyiririmbamo kuva bakiri bato kugeza n’ubu.

Mu kiganiro na IGIHE, Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul, yavuze ko kwizihiza imyaka 30 ari intambwe ikomeye ku mateka y’iyi korali, ndetse ko bishimira kuzifatanya n’abahoze bayiririmbamo.

Yagize ati "Ni umugisha ukomeye kuba bamwe mu baririmbyi bakomeye u Rwanda rufite barakuze baririmba muri Siloam Choir. Twishimiye ko bazifatanya natwe muri iki gitaramo cyo gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 30."

Siloam Choir yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1996, itangirana n’abaririmbyi 14. Mu myaka 30 ishize yakomeje kwaguka, ubu ikaba ifite abaririmbyi 145.

Muri uru rugendo, iyi korali imaze gukora indirimbo zirenga 250 na album esheshatu z’amajwi n’iz’amashusho eshanu.

Mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane harimo "Ijambo", "Ari mu ruhande", "Warandondoye", "Mu mahanga yose" na "Sinzirwanirira", zakomeje gukora ku mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu bihe bitandukanye.

Siloam Choir yareze Bosco Nshuti na Jado Sinza yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza