Umuhanzi Patrick Kitoko Bibarwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ari gusomana byimbitse n’umukobwa bitegura kurushinga mu mpera z’umwaka.
Mu minsi ishize nibwo Kitoko yemereye IGIHE ko ari mu myiteguro y’ubukwe ateganya gukora mu Ukuboza 2020.
Mu gushimangira gahunda afite yo kubaka urugo, Kitoko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto asomana na Doreen Mukiza, umukobwa bakundana banitegura kurushinga.
Kitoko usanzwe aba mu Bwongereza aho anakorera ibikorwa by’umuziki, yamaze no kwemera ko yatangiye imyiteguro y’ubukwe bwe.
Usibye uyu muhanzi washyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ari gusomana n’umukobwa bakundana, Mukiza na we yayikwirakwije cyane cyane kuri Instagram ye.
Mu minsi ishize, ubwo yari amaze gushyira hanze indirimbo “Gahoro”, Kitoko yavuze ko yayituye umukunzi we, yongeraho ko na buri wese yayitura uwe mu gihe ubutumwa burimo buhuye n’ibyiyumviro bye.
Icyo gihe mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE yagize ati ”Ijya kurisha ihera ku rugo, buri wese yakwifashisha iyi ndirimbo ariko uwa mbere wayikoresheje ni njye kuko iyi nayimutuye. Ariko n’undi wese wumva yamufasha yayitura umukunzi we.”
Icyo gihe Kitoko yari yemeje ko muri uyu mwaka afite ubukwe, ariko yirinda gutangaza umukunzi we.
Abajijwe niba buzaba mu Ukuboza nk’uko amakuru abivuga, yasubije ko ”Ubukwe ndabufite rwose umwaka wa 2020 ndumva utansiga uko gusa.”
Mu ndirimbo ye nshya Kitoko agira ati "Rubavu rwanjye uzi icyo nshaka, umunezero wawe ni inshingano zanjye, urakaye ari njye ubiteye Imana yampana, uraseka nkabona mu kirere ’color’, uburyo ngukunda n’iyo bavuga no wahala (nta kibazo). Uri akarabo nshinzwe kuvomerera […]”
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Pastor P mu gihe amashusho yayo yo yatangiye kuyakoraho akazajya hanze mu minsi iri imbere.
Indirimbo Kitoko yakoreye uyu mukunzi we bitegura kurushinga
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!