IGIHE

King James yeretse Dr.Utumatwishima aho imyiteguro y’ibitaramo bye igeze

0 30-07-2026 - saa 14:53, Nsengiyumva Emmy

Mbere y’igitaramo cye ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1-2 Kanama 2026, King James yakiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr.Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, anaboneraho kumushyikiriza ubutumire bwe.

Minisitiri Dr. Utumatwishima yashimiye King James, baganira ku myiteguro y’iki gitaramo cyo kwizihiza imyama 20 amaze mu muziki ndetse asabwa kugitegurana ubushishozi akazatanga ‘positive vibes’.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, iyi minissiteri yagize iti “Minisitiri Utumatwishima yakiriye umuhanzi Ruhumuriza James ‘King James’ baganira ku myiteguro y’ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, bizaba mu mpera z’icyumweru ku itariki ya 1-2 Kanama 2026. Minisitiri yasabye King James, gutegura neza ibi bitaramo bibanda ku kuzagira ibikorwa birimo ‘positive vibes’.”

King James azataramira muri BK Arena ku wa 1-2 Kanama 2026 ubwo azaba yizihiza imyaka 20 uyu muhanzi amaze mu muziki.

King James w’imyaka 36 y’amavuko, yatangiye umuziki ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ku myaka 16 y’amavuko. Icyo gihe yigaga muri APE Rugunga.

Uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2006, ntabwo uruganda rw’imyidagaduro rwahise rumwakira. Gusa na we ntabwo yigeze acika intege ahubwo yaje kwamamara mu myaka ya 2008-2009 ubwo yasohoraga iyitwa ‘Intinyi’.

Kuva yafatisha mu ruganda rwa muzika, King James yahise afatiraho, kuva ubwo asohora indirimbo imwe ku yindi zose ari ko zikundwa.

Mu 2010 ni bwo King James yinjiye muri KINA Music yanamufashije gukora album ye ya mbere yise ‘Umugisha’ yasohotse uwo mwaka, ikurikiye yasohoye ‘album’ ya kabiri yise ‘Umuvandimwe’.

Nyuma y’iyi album King James yasohoye izindi zirimo; Biracyaza, Ntibisanzwe, Meze neza, Urukundo, Ubushobozi kugeza ku yitwa ‘Gukura’ aherutse kwemerera abakunzi be umwaka ushize.

King James yakiriwe na Minisitiri Dr.Utumatwishima aboneraho kumutumira mu gitaramo cye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza