Ruhumuriza James wamamaye nka King James, yatangaje ko yitegura gusohora indirimbo nshya avuga ko ishingiye ku nkuru y’umugore witwa Alice wamusanze mu 2015 akamubarira iryamubayeho ndetse akamusaba kuzabinyuza mu nganzo akayibara.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, King James yateguje iyi ndirimbo asobanura ko iyo nkuru yamugumye ku mutima imyaka irenga irindwi mbere y’uko ayishyira mu nyandiko mu 2022.
Ati “Muri 2015, hari umuntu waje aho ndi arambwira ati ‘Nyandikira inkuru yanjye. Nitwa Alice.’ Yambwiye byose, ansigira izina rye n’ububabare bwe gusa.”
Uyu muhanzi yavuze ko yakomeje kubika ububabare bwa Alice mu mutima, kugeza ubwo mu 2022 yafashe umwanzuro wo kubushyira mu nyandiko abukoramo indirimbo yari amaranye imyaka ine irangiye.
Iyi izaba yitwa “Nakwibeshyeho”, yavuze ko yifuza ko abantu bazayumva neza kuko atari indirimbo isanzwe, ahubwo ari inkuru y’umuntu yabwiwe mu buryo bwihariye.
Ati “Nabitse ububabare bwe mu mutima. Mu 2022, ni bwo nari maze kuyandika. Nizeye ko yakize. Nizeye ko nawe uzakomeza gukira.”
Mu kiganiro na IGIHE, yanze guhishura inkuru y’iyi ndirimbo ahamya ko abakunzi be bakwiye gutegereza igihe cya nyacyo bakazayumva, ati "Inkuru yayo ntabwo nayivuga ariko vuba irajya hanze muzayumva kandi muzayishimira ndabyizeye."
King James kandi yavuze ko iyi ari imwe mu zo azaririmba bwa mbere ubwo azaba ari mu gitaramo imbere y’abakunzi be muri Arizona.
Ati “Ngiye kuyisohora vuba kugira ngo mushobore kumenya buri jambo, kuko nshaka kuyiririmbana namwe muri Arizona, muri salle yuzuye, kandi tukazanayifatira amashusho mu gitaramo.”
King James ageze kure imyiteguro y’ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki aho agiye kubikomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Byitezwe ko azataramira muri Celebrity Theatre i Phoenix muri Arizona, ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Abategura iki gitaramo batangaje ko amatike akomeje kugurwa ku bwinshi, ndetse ayo hasi iruhande rw’urubyiniro neza yo yamaze gushira ku isoko.
Iki gitaramo kandi kizaba gikurikira ibindi bibiri yakoreye muri BK Arena ku itariki ya 1 n’iya 2 Kanama 2026, byombi bikitabirwa n’abatari bake n’icyo yakoreye mu Bubiligi no mu Budage mu minsi ishize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!