IGIHE

King James yatangiye kuzenguruka igihugu ashimira abafana bamubaye hafi mu myaka 20 y’umuziki

0 19-06-2026 - saa 19:44, Nsengiyumva Emmy

Mbere y’ibitaramo bye byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, King James yatangiye urugendo ruzenguruka Igihugu anyuze kuri radiyo z’abaturage ashimira abakunzi be bamubaye hafi muri uru rugendo.

Ni urugendo uyu muhanzi yatangiriye mu Karere ka Huye aho yakoreye ibiganiro kuri Radiyo y’Abaturage ya Huye ndetse na Radio Salus.

Mu kiganiro na IGIHE, King James yavuze ko atari kenshi agira amahirwe yo guhura n’abakunzi be bo hanze ya Kigali ari na yo mpamvu yahisemo kubasangayo binyuze kuri radiyo zo mu ntara.

Ati “Urumva igitaramo kizabera i Kigali, abakunzi banjye bo mu Ntara numvaga mbagomba byinshi ari na yo mpamvu nahisemo kujya kuri radiyo zo mu ntara kugira ngo byibuza mpuze n’abakunzi banjye nanabashimire.”

King James yemeje ko uretse Huye, ateganya kuzenguruka muri radiyo zo mu ntara zose ahari radiyo z’abaturage mu rwego rwo gushimira abakunzi be bamubaye hafi mu myaka 20 amaze mu muziki.

Iki ni kimwe mu bikorwa King James ari gukora mu myiteguro y’ibitaramo bye byo kwizihiza imyaka 20 ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1-2 Kanama 2026.

Uyu muhanzi aherutse kwandika amateka yari atarakorwa n’undi uwo ari we wese kuko mu gihe yatangazaga igitaramo cye, mu minsi itatu gusa amatike y’umunsi wa mbere yari yamaze gushira ku isoko.

King James yahereye i Huye urugendo ruzenguruka Igihugu ashimira abakunzi be babanye mu myaka 20 amaze mu muziki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza