IGIHE

King James yakomoje ku gitekerezo cyo kwinjira ku rubyiniro aturutse mu kirere (Video)

0 3-08-2026 - saa 17:18, Nsengiyumva Emmy

King James yabaye umwe mu bahanzi ba mbere mu Rwanda winjiye ku rubyiniro aturutse mu kirere, ibintu byatangaje benshi bitabiriye ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki aherutse gukorera muri BK Arena.

Amakuru IGIHE ifite avuga ko hari undi muhanzi wigeze gusaba Rwanda Events kumutegurira uburyo bwo kwinjira ku rubyiniro aturutse mu kirere.

Icyakora, icyo gihe yabitanzeho ubusabe habura iminsi mike ngo igitaramo kibe, ku buryo ibikoresho byari bikenewe bitabashije gutegurwa.

Agaruka ku nkomoko y’iki gitekerezo, King James yavuze ko nubwo na we yari yarabitekerejeho, byorohejwe n’uko Rwanda Events na yo yari isanganywe uwo mushinga kandi iwushyigikiye.

Ati "Igitekerezo twarakigize, ariko tugira n’amahirwe dusanga na Rwanda Events igishyigikiye kuko na bo bari bagifite. Ni bo bateguye buri kimwe, kuko bisaba ibikoresho byinshi n’imyiteguro ihagije. Babikoze neza kandi birakunda. Twifuzaga kwinjira ku rubyiniro mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, amahirwe aradusekera birashoboka."

King James yavuze kandi ko ibi bitaramo yabiteguye afatanyije n’inshuti ze, nyinshi muri zo bakaba bamaze imyaka myinshi bafatanya mu rugendo rw’umuziki.

Ati "Twe iyo turi mu buzima busanzwe tuba turi abavandimwe. Ntabwo twahujwe n’ubuhanzi. Hari abo twahuriye ku ishuri, abandi duhura tutaratangira umuziki. N’abo twahuye dutangiye umuziki, ubucuti bwacu ntibwubakiye ku muziki ahubwo bwubakiye ku bushuti busanzwe."

King James yashimiye abakunzi be bitabiriye ibyo bitaramo, by’umwihariko agaruka ku mubyeyi we wabashije kubyitabira byose, avuga ko byamukoze ku mutima kubona yari amushyigikiye muri buri gitaramo.

King James yamanukaga gake gake kugeza ageze ku rubyiniro
Abafana batunguwe n'uburyo King James yageze ku rubyiniro
Uburyo King James yinjiye ku rubyiniro byateguwe na Rwanda Events
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza