IGIHE

King James i Kigali, Urban Boyz i Rubavu: Ibitaramo bitegerejwe muri weekend isoza Nyakanga 2026

0 30-07-2026 - saa 18:17, Nsengiyumva Emmy

Weekend ya nyuma ya Nyakanga 2026 yahumuye, aho abakunzi b’imyidagaduro benshi batangiye kwitegura kwitabira ibitaramo bizaba mu mpera z’icyumweru birangajwe imbere n’ibya King James uzaba ari kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Nk’uko bisanzwe, buri mpera z’icyumweru IGIHE ibakusanyiriza hamwe ibikorwa by’imyidagaduro n’ibitaramo bikomeye biteganyijwe hirya no hino, kugira ngo bibafashe guhitamo aho bazasusurukira.

Umunyarwenya Forever i Kigali

Umunyarwenya Forever ategerejwe gutaramira i Kigali mu gitaramo kizabera muri Kigali Universe ku wa 31 Nyakanga 2026.

Iki gitaramo cyiswe ‘Thank God It’s Funny’, gitegurwa ku bufatanye na WatuWave, kizanitabirwa n’abandi banyarwenya barimo Babu Joe uyobora iki gitaramo, Mavide, Pazzo n’abandi banyuranye.

King James i Kigali

King James ategerejwe mu bitaramo bibiri bizabera muri BK Arena ku wa 1 n’uwa 2 Kanama 2026, aho azizihiriza imyaka 20 amaze mu muziki.

Ibi bitaramo byamaze kwandika amateka kuko amatike y’umunsi wa mbere yashize ku isoko mu minsi itatu gusa, bituma hongerwaho igitaramo cya kabiri kugira ngo hahabwe amahirwe n’abandi bakunzi be.

Urban Boyz izaba iri i Rubavu

Itsinda rya Urban Boyz, ryari rimaze imyaka umunani ridahurira ku rubyiniro, rizongera gutaramana mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival.

Iki gitaramo kizabera muri Stade ya Rubavu ku wa 1 Kanama 2026, kikazitabirwa n’abandi bahanzi barimo Chriss Eazy, Kenny Sol, Kivumbi King, Marina, Amalon, Ross Kana, Davis D na Bushali.

Cloud9

Igitaramo cya Cloud9 na cyo kiri mu bitegerejwe kubera muri Mundi Center ku wa 31 Nyakanga 2026.

Abahanzi bazataramira abazacyitabira barimo Confy, Logan Joe, Kid From Kigali na Shemi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza