IGIHE

King James agiye gukorera igitaramo muri ‘Celebrity Theatre’ muri Arizona

0 5-09-2026 - saa 11:39, Nsengiyumva Emmy

Ruhumuriza James uzwi nka King James, uherutse gutangiza urugendo rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, agiye kongera kwandika amateka ku ruhando mpuzamahanga, ubwo azataramira muri ‘Celebrity Theatre’ i Phoenix muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2026, kiri mu mujyo w’ibyo King James akomeje gukora mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki nk’uko aherutse kubikorera i Kigali mu bitaramo by’iminsi ibiri byujuje BK Arena.

Uretse ibyo bitaramo, King James akubutse i Burayi mu bitaramo yakoreye mu Bubiligi no mu Budage.

‘Celebrity Theatre’ King James agiye gukoreramo igitaramo, ni imwe mu nzu z’ibitaramo zifite amateka akomeye muri Phoenix.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu 1963 nk’ikigo cyagenewe kwakira ibikorwa bitandukanye, ariko ifungurwa ku mugaragaro ku wa 13 Mutarama 1964, itangijwe n’igitaramo cya South Pacific cyitabiriwe na Betsy Palmer.

Icyatumye Celebrity Theatre iba idasanzwe ni uko yubatswe mu buryo bwitwa theatre in the round, aho abafana baba bazengurutse urubyiniro.

Iyi nzu ishobora kwakira abantu 2650.

Mu myaka isaga 60 imaze ikora, Celebrity Theatre yakiriye bamwe mu bahanzi bakomeye ku isi. Ku rubyiniro rwayo hagiyeho amazina nka Bruce Springsteen, David Bowie, Billy Joel, Diana Ross, Whitney Houston, Van Halen, Etta James, Duran Duran, Fleetwood Mac, B.B. King, The Beastie Boys, Beyoncé, Kendrick Lamar n’abandi benshi.

Iyi nzu ifite amateka akomeye mu bijyanye n’urwenya. Mu 1978, umunyarwenya George Carlin yahafatiye amashusho y’igitaramo cye cya HBO George Carlin: Again!. Mu 2022, Nate Bargatze yahakoreye ibitaramo bine, afata amashusho ya Hello World, yaciye ibintu kuri Prime Video.

Tom Segura na we yahakoreye ibitaramo bine afata amashusho ya Sledgehammer, yasohotse kuri Netflix mu 2023.

Nyuma y’u Rwanda n’u Burayi, uyu muhanzi ukomeje ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki agiye kubikomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y’uko abikomereza no mu bindi bihugu nka Canada.

'Celebrity Theatre' ifite amateka akomeye mu muziki kuko yatashywe mu 1964
Iyi nyubako ifite imyanya yo kwicaramo irenga 2600
Ni inyubako yubatse ku buryo urubyiniro ruba ruri hagati y'abitabiriye igitaramo
Iyi nyubako iberamo ibitaramo bikomeye
Iyi nyubako yubatse ku buryo buri wese uyitaramiyemo aba yitegeye abafana be
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza