Umuraperi Nizeyimana Odo uzwi nka Khalfan n’umugore we, bamaze iminsi bibarutse umwana w’umukobwa w’imfura.
Aya makuru yemejwe na Khalfan mu kiganiro yagiranye na IGIHE ati "Ni byo, ni impamo. Mu minsi ishize twibarutse umwana w’umukobwa. Ubu ibyishimo ni byose mu muryango wacu."
Khalfan yavuze ko kubyara imfura ye ari kimwe mu bintu bikomeye bimubayeho mu buzima.
Ati "Kuva navuka, nibaza ko iki ari cyo kintu gikomeye kimbayeho mu buzima bwanjye. Ubu ndi kwitwa papa w’umuntu, kandi nkomeje kubishimira Imana."
Muri Kanama 2025 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Nizeyimana Odo wamamaye nka Khalfan ari mu rukundo n’umuhanzikazi Irumva Jeanne d’Arc, uzwi nka Oxygen. Nyuma y’igihe gito, bombi batangiye kubana nk’umugore n’umugabo.
Uretse Khalfan umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda, umugore we Oxygen na we azwi mu ruganda rwa sinema. Yamamaye cyane muri filime Umuruho Wanjye ya Kimenyi, ikunzwe cyane ku rubuga rwa TikTok.
Oxygen afite indirimbo zirimo "Adamu It’s Okay", "Promise", "Mundeke", "Nineza" na "Like Single".
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!